Gicumbi-Cyumba: Abanyamakuru n’ubuyobozi bifatanije n’abaturage gutera ibiti mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

11,080

Abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije, ubuyobozi bw’umushinga Green Gicumbi n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Cyumba gutera ibiti, hagamijwe kurwanya imihindagurikire y’ibihe no kugira Gicumbi itoshye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Mutarama, mu Murenge wa Cyumba, umwe mu mirenge icyenda urimo ibikorwa by’umushinga wa Green Gicumbi.

Hatewe ibiti 500 by’amoko atandukanye, abaturage biyemeza kuzabibungabunga hagamijwe ko nta cyakwangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, yavuze ko binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi, umuhanda wose kuva ku mupaka wa Gatuna uzaterwaho ibiti.

Yasabye abaturage b’umurenge wa Cyumba gukomeza kubungabungabunga ibiti byatewe, ndetse ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi wazanye muri uyu murenge bakabibyaza umusaruro biteza imbere.

Ati”Mwabonye imirimo hano, mwagiriwe ayo mahirwe, rero ntituzayapfushe ubusa kugira ngo tuhavane kwiteza imbere”.

Visi Mayor, Uwera Parfaite yanashimye ubuyobozi bw’umushinga GreenGicumbi, abwizeza ko nk’ubuyobozi n’abaturage bazakomeza kwita ku bikorwa uyu mushinga wabazaniye.

Yagize ati”Ndabizeza ko aya mahirwe mwatuzaniye tuzayabyaza umusaruro hamwe n’abaturage ba Gicumbi, tugakomerezaho kugira Gicumbi nziza tuyibungabunga, kugira ngo ibe Gicumbi buri wese yifuza kugeramo akumva arahumetse neza, akabona ibyiza by’Igihugu”.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, avuga ko nk’umushinga bifuza kubona Gicumbi iba isoko y’u Rwanda Rutoshye.

Ati”Iyo urebye ibikorwaremezo biri hano, amashanyarazi ku muhanda, uzinjira mu Rwanda yaba ku manywa yaba n’ijoro hazaba hacyeye. Turifuza ko Gicumbi iba Gicumbi itoshye, kandi ikaba isoko y’u Rwanda Rutoshye”.

Abanyamakuru bashimiwe uruhare rwabo mu kwigisha umuturage akamaro ko kubungabunga ibidukikije, basabwa gukomereza muri uwo mujyo bafasha mu kumenyekanisha amakuru ajayanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Green Gicumbi ni umushinga uterwa inkunga n’ikigega cy’igihugu cy’ibidukikikije –Fonerwa, ikigega gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga ugamije Kubakira Ubudahangarwa abaturagebo mu Ntaray’Amajyaruguru no Guhangana n’Ingaruka zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe. Ukorera mu Mirenge icyenda, muri 21 igize akarereka Gicumbi.

Comments are closed.