Abashinzwe ububanyi n’amahanga b’Amerika n’uburusiya baganiriye ku kibazo cya Ukraine i Geneve

7,865
Kwibuka30

Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken na Sergei Lavrov  w’Uburusiya, baherekejwe n’intumwa zabo (abantu barindwi kuri buri ruhande), bagiranye inama i Geneve mu Busuwisi ku kibazo cya Ukraine.

Baganiriye iminota 90 yonyine gusa muri imwe mu mahoteli akomeye y’i Geneve.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Lavrov yavuze ko imishyikirano yari ikenewe kandi ko yabaye ingirakamaro, ndetse ko izakomeza mu gihe cya vuba.

Sergei Lavrov  yashimangiye ko Uburusiya budafite umugambi wo gutera Ukraine.

Antony Blinken nawe yatangaje ko yabwiye mugenzi we ko Amerika izamurikira Uburusiya ibisubizo byanditse mu cyumeru gitaha, Nyuma yabyo gato bakongera bagahura.

Kwibuka30

Ku birebana n’ibyo mugenzi we Lavrov avuga ko Uburusiya butazatera Ukraine, minisitiri Blinken yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika n’inshuti zayo batabyemera na gato.

Blinken yemeza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti zayo badashobora kwemerera Uburusiya ibyo busaba.

Uburusiya busaba ko impande zombi zigomba kugirana amasezerano yanditse ko umuryango w’ubutabarane w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, OTAN utazigera wemera Ukraine nk’umunyamuryango wayo, no gukura ingabo n’intwaro zayo mu bihugu by’Ubulayi bw’uburasirazuba.

Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika n’inshuti zayo basaba Uburusiya gukura ku mupaka wa Ukraine abasilikare babwo barenga 100,000 n’ibikoresho by’intambara bya rutura yahashyize.

Ni ubwa kane abayobozi batandukanye bo mu bihugu byombi bahuye imbonankubone ku kibazo cya Ukraine mu minsi icumi.

IJWI RY’AMERIKA

Comments are closed.