Gicumbi: Ibihugu 30 by’Afurika byitabiriye amarushanwa yo gusoma Qor’an Ntagatifu.

2,796

Kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2024 mu karere ka Gicumbi hatangiye irushanwa ngarukamwaka ryo gusoma Qor’an no kuyifata mu mutwe aho riri kuba ku ncuro ya 11. Rikaba ryitabiriwe n’abarushanwa 51 baturutse mu b’ihugu 30 bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.

Ni irushanwa kuri iyi ncuro ribaye mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ibyatumye rihabwa Insanganyamatsiko igira iti: “Twishimire imyaka 30 y’imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye ubwisanzure mu myemerere n’iterambere rya Qur’an Ntagatifu.”

Irushanwa rigizwe n’urubyiruko 51 rwaryitabiriye, 21 muri aba ni Abanyarwanda mu gihe abandi ari abo mu bihugu bya Benin, Cameroon, Central Africa, Comoros, Congo Brazzaville, Ivory Coast, Ethiopia, Ghana, Kenya, Liberia, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Senegal, Somalia, South Africa, South Sudan, Tanzania, Tchad, Togo, Uganda, Zambia, Zanzibar, Zimbabwe, Burkina Faso, Sierra Leone.

Ku ikubitiro Ibyiciro bya mbere bibanza by’irushanwa bari gusoma Qor’ani ndetse no kuyifata mu mutwe ubwo batangiraga ku nshuro ya cumi na rimwe. Irushanwa ubu rikaba rikomeje…

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite, yifatanyije n’Abayislamu mu gutangiza iri rushanwa hamwe n’Abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda(RMC) barimo Umuyobozi mukuru Ushinzwe Ubutabera n’Amategeko muri uyu muryango Shekh Ibrahim Segisekure, umufatanyabikorwa w’irushanwa BENA, ndetse n’abayoboke ba lslamu.

Meya yashimiye RMC uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi

Meya w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite, yashimiye Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) uruhare rwawo ugira mu mibereho myiza n’iterambere ry’Abanyagicumbi.

Meya Parfaite yibukije ko atari ubwa mbere amarushanwa nk’aya yaba agiye kubera aha ko aya Marushanwa yatangirijwe muri aka Karere kuva 2012 yitwa ‘Gicumbi International Qor’ani Competition’ ibigaragaza ubufatanye burambye na Rwanda Muslim Community (RMC) n’ubu bugikomeje.

Meya Parfaite kandi yaboneyeho gusaba Abayobozi b’Abayislamu gutoza urubyirko rw’Abayislamu indangagaciro, no kurwigisha amateka y’Igihugu cyacu cyane cyane muri iki gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Shekh. Ibrahim Segisekure wari Intumwa nkuru ya Mufti w’u Rwanda, yashimiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Leta ayoboye kubera ko ubu bari mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zose, ngo mu gihe mbere y’umwaka wa 1994 nta Muyisilamu washoboraga kugirirwa icyizere.

Biteganyijwe ko umuhango wo gusoza irushanwa ku mugaragaro no gutanga ibihembo bizabera mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku cyumweru tariki 21/04/2024 guhera saa moya za mu gitondo.

(Inkuru ya Ramadhan Habimana, umunyamakuru wa Indorerwamo.com)

Comments are closed.