Gicumbi: yakubiswe ikibando mu mutwe arapfa nyuma yo kumufatira mu cyuho asambanya umugore w’abandi
Umugabo witwa Ntabanganyimana Valens w’imyaka 26, arakekwaho kwica mugenzi we witwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36, amusanze asambanya umugore we mu ijoro ryacyeye.
Byabereye mu Mudugudu wa Kinyinya, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuwa 3 Kanama 2022.
Uyu mugabo ngo yakubise mugenzi we ikibando mu mutwe bamujyana kwa muganga yakomeretse bikabije, ku bw’amahirwe make agera ku bitaro yamaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudie, yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda umuco wo kwihanira kuko bihanwa n’amategeko ahubwo bakiyambaza inzego zibishinzwe.
Ati “Yamwishe, yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo. Amakuru difite ni uko bapfuye ubusambanyi, yamusambanyirije umugore undi aje amukubita ikibando aramwica”.
Uyu muyobozi yongeyeho ko uwakoze ubwicanyi yafashwe agashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rutare, kuri ubu urwego rw’ubugenzacyaha rukaba ruri gukora iperereza ngo barebe uko amategeko yakubahirizwa.
Yakomeje asaba abaturage kwifata bakirinda ingeso zibajyana mu busambanyi, no kutihanira mu gihe basanze umuntu yabakoreye amakosa kuko hari inzego zishinzwe gukemura amakimbirane mu baturage.
Abaturage baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu mugabo Ntabanganyimana ukekwaho kwica mugenzi we, ubusanzwe afite umwana yabyaye hanze ariko kuri uyu mugore we yasanze basambanya nta mwana bari bakabyaranye.
Uwakubiswe akicwa nawe biravugwa ko yagiye ashaka abagore batandukanye bakageraho bagatana, ubu ngo yari afite umugore babana ariko batarashakana [inshoreke].
Comments are closed.