Isengesho rigufi Israel MBONYI yasabiye Yvan Buravan urembejwe n’umubiri

7,787

Mu minsi ya vuba ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ivuga ko umuhanzi BURAYO Yvan arembeye muri bimwe mu bitaro byo mu gihugu cya Kenya nyuma y’uko avanywe mu bitaro bya Kaminuza i Kigali bakabura uburwayi.

Nyuma y’uko inkuru isakaye, ingeli z’abantu batandukanye mu gihugu bagiye bagaragaza urukundo bafitiye uyo muhanzi wandikishije ikaramu y’icyuma izina rye mu mitima y’abakunzi ba muzika mu Rwanda ndetse no hanze, benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda bagiye batambutsa ubutumwa bwo kwihanganisha BURAVAN banamusabira ku Mana ngo imukize, muri abo harimo na Bwana ISRAEL MBONYI uzwi cyane mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi.

Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Israel MBONYI uzwi nk’umukirisitu cyane mu isengesho rigufi yagize ati:”Uwiteka Akwimane @yvan_buravan my prayers on you

Mu isengesho rye rigufi uyu musore yasabye Imana kwimana Bwana Buravan Yvan.

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abantu benshi kuko munsi yabwo mubyo bita comments, abantu bagaragaje ko bifatanije na Buravan Yvan mu burwayi bwe.

Twibutse ko umuryango we wamaze gutangaza ko uwo musore yamaze kujyanwa mu Buhinde, kandi ko ubuzima bwe bumeze neza nubwo hari benshi bari bamaze iminsi bakwirakwiza amakuru avuga ko uno musore yitabye Imana.

Umuryango mugari n’inshuti za Indorerwamo.com urasabira gukira vuba kandi neza uno musore ukunzwe n’abatari bake.

Comments are closed.