Gisagara: Hari kwibazwa aho uwagerageje kwiyahura yakuye gerenade yakoresheje

1,416

Inzego z’umutekano zikomeje kwibaza no gushakisha aho Bwana Harindintwari Francois wahoze mu ngabo za kera (EX-FAR)yakuye gerenade yakoresheje ubwo yageragezaga kwiyahura bikanga ahubwo agakomereka.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 53, utuye mu Karere ka Gisagara, wagerageje kwiyahura akoresheje gerenade ariko bikanga ko apfa ahubwo bimusigira ibikomere ku matako ndetse no ku maboko.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi afitanye ibibazo n’uwo bashakanye, ibibazo bishingiye kugucana inyuma byakorwaga n’umugabo.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano muri kariya karere ndetse bikavugwa ko uwo mugabo nakira azahita akurikinwa n’ubutabera akabazwa aho yakuye iyo ntwaro.

Kuba uwo mugabo yagerageje kwiyahura akoresheje gerenade, byatumye hari abantu bagize ubwoba batangira kwibaza aho yayikuye ndetse ko bishoboka ko no muri rubanda haba harimo intwaro bakaba gusa batari bazigaragaza.

Amakuru dufite ni uko uwo mugabo arwariye mu bitaro bya Gakoma, ariko akaba atemerewe guhita ataha mu gihe cyose yaba yorohewe, ahubwo azahita yerekezwa mu nzego z’umutekano ngo asobanure aho yakuye iyo ntwaro.

Comments are closed.