Gitifu uherutse kohereza Umukwikwi mu muhango wo kwibuka ari mu birukanywe ku kazi mu Karere

13,445

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashwe umwanzuro wo gusezera abakozi 3 barimo ba gitifu b’imirenge 2 harimo n’uwa Rugerero uheruka kohereza umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Uretse Gitifu wa Rugerero  Murenzi Augustin wirukanwe, hanirukanwe  Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yemeje ko birukanwe  gusa yirinda gutangaza  amwe mu makosa baba bazize.

Nubwo Ubuyobozi bw’Akarere bwirinze gutangaza amakosa aba bayobozi birukanwe bakoze, bikekwa ko nka Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero yazize kugira uburangare mu kazi bigatuma ubuyobozi buhagararirwa n’umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama.

Comments are closed.