Guhana amahoro ya Kristu byahagaze muri kiliziya kubera Coronavirus, byasimbujwe gukoresha amazi y’umugisha

23,349
Kwibuka30

Mu mujyi wa Lagos muri kiliziya gatolika kubera ubwoba bw’icyorezo cya Coronavirus guhana “amahoro ya kristu” bakoresheje ibiganza byahagaritswe.

Kwibuka30

Nyuma y’aho iki cyorezo kigaragaye bwambere mu mujyi wa LAGOS mu gihugu cya Nigeriya, Musenyeri Alfred Martins yahise atangaza ko mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya kandi bwinshi gukoresha ibiganza ku bakristu mu gihe bahana amahoro ya kristu ibuntu byakorwaga mu misa ko biba bihagaze hakazajya hakoreshwa amazi y’umugisha.

Yanongeyeho ko umuntu azajya akora ku kimenyetso cy’umusaraba bucece,hakirindwa gukoranaho kwabitabira misa,yakomeje avugako abashaka gukoresha intoki hanze ya kiliziya ari ubushake bwabo ko ariko bagomba kwitondera isuku kugeza igihe bitangarije ko kino cyorezo cyashize burundu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.