Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro k’arenga Miliyoni 76Frw

6,246

Mu bikorwa byakozwe mu gihugu hose byahawe inyito ya ‘Usalama VIII-2022’ hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe gucururizwa mu Rwanda n’ibya magendu  bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 76.

Usalama ni ijambo ryo mu rurimi rw’Igiswahili, risobanura ‘umutekano’, akaba ari igikorwa gihuriweho na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho hakorwa imikwabu mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ubufatanye  w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu  bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba n’iy’Amajyepfo  (EAPCCO na SARPCCO) mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu bikorwa by’iminsi itanu byatangiye ku itariki ya 19 Nzeri, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’umutekano (NISS), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (RFDA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) n’ishyirahamwe ry’abikorera (PSF).

Byibanze cyane cyane ku byaha byambukiranya imipaka n’iby’ikoranabuhanga birimo; gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu, ubujura bw’ibinyabiziga; ubucuruzi bwa magendu, gucuruza ibitemewe n’ibitujuje ubuziranenge; Inzoga zitemewe, inyandiko mpimbano, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi mukuru wa RIB ushinzwe iperereza no gukumira iterabwoba, Karake Peter, yavuze ko ibicuruzwa byafashwe birimo imiti, ibiryo n’ibinyobwa byarangije igihe n’ibitemewe, insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, izibwe n’iza magendu, imyenda n’inkweto za caguwa, amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, amasashe atemewe, inyandiko mpimbano ndetse n’ibicuruzwa by’ibyiganano kandi bitujuje ubuziranenge.

Yongeyeho ko abantu 25 batawe muri yombi muri ibyo bikorwa, barimo batatu bafitanye isano n’icyaha cyo cy’ubucuruzi bw’abantu.

Abandi bafashwe barimo abacuruza ibiyobyabwenge bane, 11 bafatiwe mu bucuruzi bw’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, abandi batatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu gihe undi umwe acyekwaho kwiba imodoka.

Yagize ati: “Haracyari impungenge ku buzima bw’abantu ziterwa n’inganda cyangwa abantu bakora ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Byagaragaye ko bimwe bikorerwa ahantu hadafite isuku, ibindi bikabikwa nabi, cyangwa ugasanga bimwe mu bibigize bigira ingaruka mbi ku buzima”.

Muri ibyo bikorwa, RFDA yaciye amande abakora ibiribwa n’ibinyobwa n’abacuruzi babyo arenga miliyoni  36 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uko batubahirije ibisabwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitagomba kubonwa nk’iherezo ko ahubwo ari ibikorwa bikomeza.

Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cyerekana ko hari abantu bashaka ubutunzi binyuze mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bakabangamira ubuzima bw’abandi.”

Yongeyeho ko nk’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe, ibyo bitazemerwa.

Yakomeje agira ati: “Uzakorera mu gihombo kuko ibicuruzwa bitemewe bizafatwa, kandi nawe uzisanga muri gereza. Ibyo byose kugira ngo ubyirinde reka ibyo bikorwa bitemewe ukore ubucuruzi bwawe mu buryo bwiza.”

Dr. Nyirimigabo Eric, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura ingaruka z’ibiribwa n’imiti muri RFDA na we yavuze ko bazakomeza gukorana n’inzego zibishinzwe mu kurwanya ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyiganano, ari nabyo byiganje mu byafatiwe muri ibi bikorwa.

Yagize ati: “Hariho amategeko, amabwiriza, inzira n’amahame bigomba gukurikizwa. Turi hano kugira ngo dufashe abashaka kujya mu cyerekezo cyiza ariko kandi twiteguye, hamwe n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, guhangana n’abashaka gutera imbere babinyujije mu kwangiza ubuzima bw’abandi. “

Comments are closed.