Hari kugeragezwa uburyo bwo kwipima coronavirus mu macandwe mu rugo

7,081
Kwibuka30
Ibipimo

Abaganga bo mu Bwongereza bari kugerageza uburyo umuntu yajya yipima ubwandu bwa covid-19 akoresheje amacandwe ye atarinze kujya kwa muganga

Abaganga barenga 14,000 n’abandi bakora mu rwego rw’ubuvuzi, n’abo babana, ni bo bazabugiramo uruhare.

Iryo gerageza riyobowe na Kaminuza ya Southampton rizamara ibyumweru bine.

Impuguke zizeye ko uko gupima amacandwe kuzaba uburyo bworoshye kurushaho – kubera ko uburyo busanzwe bwo kwinjizwamo igipimo imbere mu zuru no mu muhogo bushobora kugira abo bubangamira.

Ibyo bizamini byakorewe gutahura niba umuntu yaranduye coronavirus.

Abakorerwaho iryo gerageza – barimo n’abakozi b’iyo kaminuza n’abanyeshuri – buri cyumweru bazajya batanga ibizamini by’amacandwe ngo asuzumwe muri ‘laboratoire’.

Ibyo bifashisha mu kwifata ibizamini bizajya bishyirwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera, nyuma bihakurwe n’abakozi bo mu itsinda ryo gupima cyangwa babijyanye ahantu bemeranyijwe.

Ibi bishobora kugaragaza abantu banduye coronavirus ariko batagaragaza ibimenyetso bizwi byayo, kandi bagiteje ibyago byo kuba bayanduza abandi.

A woman receives a swab test
Kwibuka30

Iri gerageza ry’uburyo bwo gupima coronavirus ryiyongereye ku buryo busanzweho mu Bwongereza buri guhabwa abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi (NHS) ndetse na buri muntu wese ugaragaza ibimenyetso.

Matt Hancock, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima mu Bwongereza, yavuze ko ashimira buri muntu wese uri kugira uruhare muri iryo gerageza.

Yagize ati: “Gupima amacandwe bishobora korohereza kurushaho abantu kwipimira coronavirus mu ngo zabo, bitarinze biba ngombwa ko bakoresha ibipimo byinjizwa mu mubiri.”

“Iri gerageza ry’ibanze rizanadufasha kumenya niba uburyo busanzweho bwo gupimirwa mu ngo bushobora gutahura mbere y’igihe abanduye iyi virusi”.

Buri muntu wese uzasanga yaranduye coronavirus muri abo bari gukorerwaho igerageza, azasabwa kwishyira mu kato mu kwirinda ko yakwirakwiza ubwandu.

Uko gupima amacandwe kureba imiterere-sano (genetics) y’ibigize virusi, hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘loop-mediated isothermal amplification’ (LAMP).

Impuguke zivuga ko ubu buryo bushobora koroha no kwihuta kurusha ubusanzweho bwa ‘polymerase chain reaction’ (PCR) bukoreshwa mu gusesengura ibipimo bya coronavirus byafashwe.

Kera kabaye, bishobora kuzashoboka ko gupima no kwegeranya ibipimo bikorerwa mu ngo ndetse ibyavuye mu bizamini bikaboneka mu gihe kitageze ku isaha imwe.

Usibye iryo gerageza rya ‘Optigene’ ryo gupima amacandwe, iryo tsinda ryo kuri Kaminuza ya Southampton riri no kwiga ku ikoreshwa ry’ubundi buryo bwo gupima coronavirus hatagize icyinjizwa mu mubiri.

Ubwo buryo nabwo bushingiye ku macandwe, iyo kaminuza iri kubufatanya na za kompanyi nka Chronomics, Avacta, MAP Science na Oxford Nanoimaging.

Ibipimo
Leave A Reply

Your email address will not be published.