HEC: Abantu 20 mu bize hanze bamaze gutabwa muri yombi

2,842

Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) yatangaje ko mu bushakashatsi yakoreye ku bantu 1000 bayisabye ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bize hanze y’u Rwanda ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda bizwi nka ‘équivalence’, abagera ku 10% ari bo bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi.

HEC yagaragaje ko nyuma y’ubwo bushakashatsi, abagera kuri 20 ubu bamaze gutabwa muri yombi, bashyikirizwa ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no guhimba impamyabumenyi.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru  utashatse kwivuga amazina, yavuze ko yasabye équivalence kuva mu 2019, agasabwa gukora ikizamini kimwemerera kujya mu mwuga na cyo akagitsindira ariko n’ubu ngo kubona équivalence ni ingorabahizi.

Ati “Aho nize batubwiye ko hafunzwe ariko hafunzwe njye nararangije kuhiga. Turasaba ko [HEC] yabyihutisha bakaba baduha izo équivalence kuko twatanze ibyangombwa bisabwa byose. Natwe turashaka gukoresha impamyabumenyi zacu.”

Abakomeje kugaragaza iki kibazo ni abize mu bihugu byiganjemo ibyo mu Karere n’ibituranye n’u Rwanda ndetse abenshi biganje mu bize ibijyanye n’uburezi ndetse n’ubuvuzi. Bagaragaza ko ari ikibazo gikomeye kuko kugira impamyabumenyi itagira équivalence nta gaciro iba ifite ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko hari amakuru bafite ko hari abatagera mu ishuri abandi bakageramo inshuro zibaze aho kwiga no guharanira kugira ubumenyi, bagashyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa mpimbano.

Ati “Bicara aha bakatuzanira impapuro ngo bazivanye mu ishuri kandi bigaragara ko ari izo wenda bikoreshereje cyangwa se baragiyeyo gake. Twaje kuvumbura bimwe muri ibyo aho tubona abantu bashaka impapuro aho gushaka ubumenyi. Nyuma twasabye ko mu byo baduha bazajya bashyiramo n’impapuro zo bambukiyeho, kuko byoroha mu kwandikira ishuri bagaragaza ko bizemo.”

Uku kuba barasanze abagera ku 10% ari bo bagaragara ko bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi, bituma izo mpamyabushobozi zikemangwa, Dr Mukankomeje avuga ko abajya kwiga hanze bagomba kugenzurwa cyane kuko hari n’abagaragaza ko bagiye kwiga mu bihe bya Covid-19 kandi imipaka yari ifunze.

Yagiriye inama ababyeyi, abereka ko bakwiriye kohereza abana babo mu mashuri bazi ko akora, yigisha ndetse yemewe, bakanakurikirana abana babo bakamenya niba biga koko kuko hari ubwo batsindwa bakayoboka inzira zo kugura ibyangombwa.

Ati “Ku bari mu mirimo bagashaka kongera urwego rw’ubumenyi bafite ni byiza, ariko genda uyongere aho kwicara aha […] hanyuma mu bihugu duturanye bakaguha amanota y’imyaka itatu kandi warize umwaka umwe. Tube inyangamugayo.”

Kugeza ubu HEC igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza uyu munsi imaze gutanga équivalence 7016, ikagaragaza ko itazahwema gukurikirana niba abazisaba koko baba barize aho bagaragaza ko bize muri gahunda yo kwimakaza uburezi bufite ireme.

Src:Igihe

Comments are closed.