Hollande: Umunyeshuri wa kaminuza yishe arashe abantu 3 harimo n’uwari umwarimu we
Polisi y’Ubuholandi yataye muri yombi umugabo wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam.
Polisi yo mu gihugu cy’Ubuholandi irivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane wa kane hari umunyeshuri wigaga muri kaminuza ya Erasmus University w’imyaka 32 wagabye ibitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam akarasa ku rugo mbere yo kurutwika, nyuma aza kwirara no mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi.
Polisi yakomeje ivuga ko Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere ndetse n’umwarimu wa kaminuza w’imyaka 43 yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro.
Amashusho yashyizwe ahagaragara, yerekana umugabo wambaye imyenda yijimye arimo gukurwa mu nyubako y’ibitaro yambitswe amapingu. Impamvu y’ibyo bitero ntiyahise imenyekana.
Umwe mu bazamumu bashinzwe umutekano uvuga ko ari we wa mbere wageze ahabereye ibitero yabwiye nk’uko yabibwiye ikitangazamakuru cya BBC ko wari umunsi “uteye ubwoba”.
Uyu mugabo, ugaragara ko yahungabanye ndetse utifuje gutangazwa izina, yagize ati: “Byari biteye ubwoba cyane, biteye ubwoba cyane.”
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte yagize ati: “Nifatanyije n’abazize uru rugomo, abo mu miryango yabo n’abantu bose bahiye ubwoba.“
Comments are closed.