Huye: Abaturage bahumurijwe ko ntawe igishushanyo mbonera kizasenyera cyangwa giheza

7,698

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko igishushanyo mbonera kiri gutegurwa kizagenderwaho kuzageza mu mwaka w’2050, nta we kizirukana mu mujyi kuko ntawe giheza.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, asobanura iby’iki gishushanyo mbonera agira ati “Ari wa wundi wifite, ari wa wundi ucishirije, ntabwo havugwa ngo fata utwawe wimuke, ahubwo bose batekerejweho.”

Uko abantu bose batekerejweho bisobanurwa na Vincent Rwigamba, uhagarariye ishami rishinzwe imiturire mu mijyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA).

Agira ati “Mu gishushanyo mbonera cyo muri 2014 bari barapanzemo amazu yo kubamo yubatse ku buryo bw’amagorofa ane. Nyamara abaturarwanda ntibaragira ubushobozi bwo kubaka bene ayo mazu, uretse ko banagikoresha ibintu gakondo kugira ngo barye, urugero nk’isekuru, kandi nta sekuru mu igorofa. Ubu noneho abantu bemerewe gutura mu buryo butagerekeranyije, ariko na none ku butaka butoya kandi ari benshi, ku buryo nk’imiryango umunani cyangwa 16 yatura mu kibanza kimwe.”

Ikindi abantu bemerewe ni ukubaka mu byiciro bitewe n’ubushobozi bafite. Nk’ufite ahantu hagomba kuzubakwa inzu z’amagorofa ane, akemererwa kuba yubatse nk’abiri bitewe n’ubushobozi afite, hanyuma akerekana n’igihe azasubukurira.

Umujyi wa Huye waba ugiye gusubizwa isura wahoranye - Kigali Today

Umugi wa Huye ufite uduce twinshi tutarimo ibikorwa

Icyo asabwa icyo gihe ni uko iyo yubatse ayiha fondasiyo ijyanye na ya magorofa ane yateganyijwe, cyangwa anarenga bitewe n’ibyo ateganya, kugira ngo igihe azabonera ubundi bushobozi azabashe gukomereza aho yari ageze.

Ikindi iki gishushanyo mbonera cyemera mu bijyanye n’imyubakire, ni uko inzu imwe ishobora gukorerwamo ibintu binyuranye. Ishobora gucururizwamo, igashyirwamo ibiro ikanaturwamo.

Rwigamba ati “Twabonye kuba mu mijyi yacu abantu bagira aho baba n’aho bakorera, bigatera gukererwa mu nzira bajya ku kazi kubera imodoka nyinshi (embouteillage). Twatekereje kubikemura, twemeza ko inzu ishobora gukorerwamo ibintu binyuranye. Icyakora na none serivise ishinzwe ubutaka mu karere izakora ku buryo bidateza akajagari.

Mu bindi bizaranga umujyi wa Huye harimo kuba imihanda yose izajya ishyirwamo ahagenewe kunyurwa n’abanyamaguru ndetse n’abifashisha amagare, mu rwego rwo gutuma ibinyabiziga byifashisha essence ihumanya ikirere bigabanuka. Amabisi na yo azagenerwa umuhanda wihariye, kugira ngo azajye abasha kwihutisha abagiye ku kazi.

Ku muhanda wa kaburimbo uturuka mu Rwabuye kugera ku Mukoni, hazakorerwa igishushanyo mbonera cyimbitse kizagena uko inyubako zo hirya no hino y’umuhanda zagenewe ubucuruzi zigomba kuba zubatse. Kugeza ubu ariko hateganywa ko hazubakwa amagorofa atari munsi ya etaje eshatu.

Bene izi nyubako ni na zo ziteganywa rwagati mu mujyi ugana ku isoko ryo mu mujyi i Huye, no mu cyarabu.

Birumvikana ko izi nyubako zishobora gukorerwamo ubucuruzi, cyangwa zigashyirwamo ibiro cyangwa na none zigaturwamo.

Mu mujyi i Huye haranateganywa ahantu hazaba hari ubusitani abantu bashobora kwicaramo baganira cyangwa baruhuka. Aho ni hafi y’iposita aho abanyonzi bagana i Ngoma bakuze guhagarara, imbere y’ibitaro bya kaminuza (CHUB), imbere y’ibiro by’Umurenge wa Ngoma, n’aho icyarabu kirangirira, hafi ya IPRC Huye, hari ishusho ya Bikira Mariya.

Ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant ugakomeza no kuri Motel Gratia, harateganywa kuzaba ahatanyura imodoka (car free zone), munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake), naho mu gishanga cyo munsi yo ku itaba hakazashyirwa ikibuga gitoya cyo gukinirwamo umukino wa golf.

Haranateganywa ko imodoka nini zijyana ibicuruzwa i Burundi n’izibijyana za Rusizi zitazongera kunyura mu mujyi rwagati.

Izerekeza i Rusizi zizatunganyirizwa umuhanda unyura ahitwa kwa Nkundabagenzi (hafi y’i Save), ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi ugakomeza ugatunguka i Simbi n’i Cyizi.

Naho izerekeza i Burundi zo ngo zizatunganyirizwa umuhanda uturuka mu Rwabuye, ukanyura ku ishuri ry’imyuga ry’abafurere b’Abamariste no ku mazi ya Huye, ugatunguka ku Mukoni.

Naho ku bijyanye n’imbago z’umujyi, uzaba ugizwe n’ibice byo mu mirenge itanu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mbazi, Huye, Ngoma, Tumba na Mukura.

Mu Murenge wa Mbazi, umujyi uzaba uri mu midugudu imwe n’imwe yo mu Tugari twa Mwulire, Gatobotobo na Kabuga. Muri Huye, ni mu tugari twa Rukira na Sovu, naho muri Ngoma uzagera mu tugari twa Kaburemera, Butare, Ngoma na Matyazo.

Mu Murenge wa Tumba, imbago z’umujyi zizagera mu Tugari twa Mpare, Cyarwa, Cyimana, Gitwa, na Rango B, naho mu Murenge wa Mukura, uzagera muri Rango A na Cyeru.

N’ubwo hari icyanya cyahariwe inganda giherereye ahitwa i Sovu, biteganyijwe ko buri murenge uri mu mbago z’umujyi uzajya ugira agakiriro kawo, mu rwego rwo gufasha abantu kubona imirimo ibinjiriza amafaranga.

Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Mukura, ahari haragenewe ikibuga cy’indege n’igishushanyo mbonera cyo muri 2014, hari igice kizagenerwa guturamo, ndetse n’ikizagenerwa agakiriro ko muri uyu murenge.

Ibice byiyongereye mu mbago z’umujyi bizacibwamo imihanda kugira ngo imiturire yaho izagende neza.

Abateguye igishushanyo mbonera bavuga ko abantu batari bakwiye guhangayikishwa n’uko bazisanga ibibanza byabo bishiriye mu muhanda kuko ngo hazajya habaho gusaranganya ubutaka n’abasigaye, kugira ngo na wa wundi watanze ahanyura igikorwa remezo yoye kwirukanwa mu mujyi.

Visi Meya Kamana asaba abatuye ahazimurirwa imbago z’umujyi bari basanzwe bafite ubutaka bunini gutekereza ku kububyaza umusaruro ku buryo buzajya bwinjiza amafaranga, kuko ubutaka bwo mu mujyi bugomba gusorerwa.

Ati “Umuntu agomba kumva ko agomba kujyana n’iterambere, ntiyumve ko igihe atuye ahagenewe ubucuruzi cyangwa gutura cyangwa na none inganda, azakomeza kuhashakira umwumbati cyangwa igitoki. Agomba kuzirikana ko hasorerwa, bityo akaba yahaha abahabyaza umusaruro.

Abantu nibakoresha ubutaka uko bikwiye, ahagenewe kubaka hakaba ari cyo hakoreshwa kandi hakabyazwa umusaruro uko bikwiye, bizababashisha kubona n’ibibatunga kuko ubutaka bwose butazaba bwarubatsweho.

Ubundi hafatiwe ku mibare yatanzwe n’ibarura ryo muri 2012 ryagaragazaga ko Huye ituwe n’abaturage 318.950, ndetse n’uko abahatuye bangana hagendewe ku mibare itangwa n’Ubudehe, hatagize igihunduka ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, Huye yazaba ituwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 900 mu mwaka w’2050.

Muri 2012, umujyi wa Huye wari utuwe n’abaturage 54500, ariko biteganyijwe ko muri 2050 uzaba utuwe n’abagera ku bihumbi 640.

Guhera tariki 4/11/2020, ibikubiye muri iki gishushanyo mbonera biri kumurikirwa abatuye ahazagera umujyi kugira ngo babitangeho ibitekerezo.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukuboza kizakosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe, hanyuma kigashyikirizwa inama njyanama y’Akarere ka Huye ari na yo izacyemeza.

Comments are closed.