Ikipe ya Rayon Sports itumije inama y’igitaraganya yo kwiga ku bibazo ifite nyuma yo gusaza ari 7/8

6,467

Ikipe ya Rayon Sports itaritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wakinwe mu buryo bwihariye kubera Covid-19,yatumije inama y’igitaraganya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021.

Nkuko amakuru yagiye hanz atangaza ko iyi nama yagombaga kubera ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports,kiri ku Kimihurura.

Ikinyamakuru dukesha inkuru cyavuze ko ubuyobozi bw’ikipe butishimiye uko yitwaye byatumye irangiza ku mwanya ubanziriza uwa nyuma mu makipe 8 bari bahataniye igikombe aho yatsinze umukino umwe gusa muri 7.

Ni inama ibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize shampiyona yarangiye Rayon Sports itsindwa na Espoir FC 3-1.

Ikinyamakuru ISIMBI kivuga ko cyamenye ko iyi nama igamije ibintu bigera kuri 3 birimo kwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwabo kwa Kamena,kwishyura amafaranga ya bamwe mu bakinnyi baguzwe ntibayabone yose(recruitment).

Kuri iki kintu ariko bivugwa ko bashobora kuza kwishyurwa igice abakinnyi andi bakumvikana igihe bazayabahera.

Icya 3 iyi nama yigaho n’ukurekura benshi mu bakinnyi itunze batatanze umusaruro hanyuma igatangira gushaka abandi

Umuyobozi wA Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele,ngo yifuza kubaka ikipe ikomeye ihatanira ibikombe ariyo mpamvu bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano batazayongererwa ndetse hari n’abakiyafite bazirukanwa barimo rutahizamu Mambote iheruka gusinyisha.Rayon Sports irashaka kugura abakinnyi batari munsi ya 15.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 ahatanira igikombe aho yagize amanota 5,mu mikino 7.Yatsinze umukino umwe inganya 2 itsindwa 4 irimo uwa AS Kigali,APR FC,Rutsiro FC na Espoir FC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.