Ikipe y’u Rwanda y’Abagore mu bafite Ubumuga Yatsinze Misiri Yegukana Igikombe Nyafrika

13,784

Ikipe y’Abagore ya Sitting Volleyball yatsinze ikipe y’igihugu cya Misiri yegukanye igikombe nyuma y’aho itsinze ikipe ya Misiri ku mukino wa nyuma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri hasozwaga imikino Nyafrika ya Paralympique cyari kiri kubera I Kigali, umukino wa nyuma wahuje ikipe y’igihugu ya Misiri maze u Rwanda rwegukana intsinzi ku maseti atatu kuri imwe. Muri uwo mukino watangiye utoroheye ikipe y’u Rwanda, iseti ya mbere yatsinzwe n’ikipe ya Misiri ariko umutoza mushya w’u Rwanda akora impunduka zamufashije gutsinda andi maseti yose bityo yegukana icyo gikombe ku nshuro ya kabiri byikurikiranya itsinze na none iyo kipe ya Misiri.

Iyi ntsinzi yatumye ikipe y’Abagore y’abafite ubumuga yayihesheje itike yo guhagararira umugabane wa Afrika mu marushanwa ya Tokyo azaba umwaka utaha. Muri ino mikino na none ku rwego rw’abagabo, uyu munsi kuwa gatatu, haratangira imikino ihuza amakipe ane nayo ari guhatanira kuzitabira iyo mikino I Tokyo, ibihugu biri bwitabire iyo mikino ni MAROC, RWANDA, AFRIKA Y’EPFO na ALGERIA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.