Umunyamakuru wa ISANGO STAR mu maboko y’Ubugenzacyaha kubera icyaha cyo gutangaza Amagambo y’urukozasoni

10,137
Kwibuka30

Umunyamakuru umaze kumenyekana cyane mu ruhando rw’imyidagaduro kuri Radiyo Isango Star Bwana IRENE ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera gushyira hanze amashusho y’urukozasoni.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwafashe umunyamakuru MULINDAHABI IRENE aho urwo rwego ruri kumukurikirana ku cyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni yifashishije ikoranabuhanga.

Kwibuka30

Ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko Bwana Iréné yakoze icyo cyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga zizwi nka social media, RIB yaboneyeho akanya ko gusaba Abanyarwanda bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga kwitonda bakamenya ibigonva gutangazwa kugira ngo birinde kugwa mu byaha. Nubwo bimeze bityo ariko, RIB ntiyigeze itangaza ibyo bikozasoni uwo musore yatangaje.

MULINDAHABI IRENE amaze imyaka itari mike akora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Isango star, ndetse akaba afite n’umuyoboro wa Youtube akunze kunyuzaho twa video dutandukanye ku buryo benshi bakeka ko ariho yaba yaranyujije ubwo butumwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.