18/9/1962 – 18/9/2019: Imyaka 57 irashize u Rwanda rubaye Umunyamuryango wa LONI

13,828

Ku italiki nk’iyi ngiyi, ukwezi nk’uku nguku, U Rwanda n’umuturanyi we U Burundi byemerewe kuba Abanyamuryango b’Umuryango w’Abimbumbye.

Ku italiki ya 18 Ukwezi kwa cyenda umwaka w’i 1962 igihugu cy’u Rwanda nibwo cyemerewe kuba umwe mu banyamuryango ba LONI, icyo gihe yari ku buyobozi bwa Prezida GREGOIRE KAYIBANDA. U Rwanda rwemererwa kuba kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Abibumbye LONI cyari kibaye igihugu k’ikinyamuryango ku mwanya wa 105, u Rwanda rwinjiriye rimwe n’u Burundi ruba ku mwanya wa 106 mu bihugu byari byemerewe kwakirwa muri uwo muryango. Kugeza ubu, u Rwanda rurashinja umuryango w’Abibumbye wa Loni kuba wararebereye ukananirwa kugira icyo ukora mu gihe Habagaho genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, u Rwanda ruvuga ko LONI yamenyeshejwe umugambi wari uriho ucurwa wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda ndetse no mu gihe uwo mugambi wari urimo ushyirwa mu Bikorwa LONI ikaba itaragize icyo ikora ngo ihagarike jenoside kugeza ubwo FPR INKOTANYI ifashe iya mbere mu guyihagarika, benshi mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga basanga iyo yarabaye imwe mu ntegenke za LONI cyane ko mubyo yashyiriweho harimo kugarukana amahoro mu bihugu by’ibinyamuryango.

Ibihugu byinshi bya Afrika ntibikunze gushyigikira imyanzuro ifatirwa muri LONI kuko bisanga harimo kubogama no gutsikamira ibihugu bya Afrika ku buryo hari benshi mu Banyafrika badatinya kuvuga ko LONI yashinzwe ku nyungu z’Abazungu n’iz’ibihugu bikomeye kuko ari nabyo bifite umwanya uhoraho muri LONI bikaba ari nabyo bifite ijambo rikomeye mu gihe imwe mu mahame y’uwo muryango ari uko ibihugu byose bingana. Ibindi bihugu byinjiriye rimwe n’u Rwanda usibye u Burundi, harimo igihugu cya Jamaica naTrinidad.

Leave A Reply

Your email address will not be published.