Inzovu yari ikuze kurusha izindi muri Afurika yarapfuye

6,545

Inzovu yitwaga Dida yabaga muri Pariki ya Tsavo muri Kenya, bivugwa ko ari yo yari ikuze kurusha izindi zose muri Afurika, yarapfuye ifite imyaka 65 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki.

Amafoto y’amagufa yayo yabonetse hagati muri pariki, agaragaza ko hashize amezi runaka ipfuye, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo Pariki bubinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Umuyobozi bw’ishyirahamwe ryita ku nyamaswa zo mu gasozi muri Kenya (KWS), bwatangaje ko Dida yazize izabukuru kuko yari ifite imyaka iri hagati ya 60-65.

KWS yahakanye amakuru yari yatangajwe ko Dida yaba yarishwe n’ibibazo by’amapfa akabije byugarije Kenya muri iki gihe, kuko atuma inyamaswa zibura amazi ahagije n’ibyo kurya, rimwe na rimwe zikanapfa.

Mu rwego rwo kunamira Dida, KWS yagize ati “Mu by’ukuri Dida yari umubyeyi mukuru wa Tsavo, yari izi ubwenge cyane…., yabaye imfashanyingisho mu mafilimi atandukanye ndetse inakurura abakerarugendo”.

Iti “Dida izibukirwa ku byiza byinshi…, bitewe n’amasomo abayirebye bize, bijyanye n’uko yafataga imyanzuro irimo ubushishozi bwinshi. Inzovu ntijya yibagirwa”.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.