Inkomoko y’izina “Sula Kato” Nyakwigendera Nkurunziza yigeze guhabwa na Leta ya Uganda kuri Passport

10,564
Kwibuka30
Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yahawe...

Intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Adonia Ayebare, yagarutse ku rugendo Pierre Nkurunziza yanyuzemo kugirango abe perezida w’u Burundi, n’inzira zitandukanye yagiye anyuramo harimo no kugendera ku byangombwa by’inzira bya Uganda byari byanditse mu mazina ya Sula Kato.

Adonia uvuga ko yaherukaga guhurira na Nkurunziza i Ngozi muri Gashyantare 2018, yemeza ko ahura nawe bwa mbere byari muri 2004, ubwo Inyeshyamba za CNDD-FDD yari ayoboye zari mu biganiro na Leta y’u Burundi byaberaga i Dar Es Salaam.

Iyi ntumwa ya Museveni ivuga ko uburyo bw’imiyoborere ya Nkurunziza bwari bushimishije, ngo kuko yashyiraga imbaraga mu kugira ngo abo bari bafatanyije kurwanya Leta y’u Burundi bitabire ibiganiro na yo, ibintu yemeza ko byatumaga abahuza mu biganiro bagwa mu rujijo.

Abandi bakomeye bitabiraga ibyo biganiro barimo Rajab Hussein, Gen Silas Ntigurigwa, Gen Adolf Nshimirimana, na Gen Evariste Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi.

Ibiganiro by’amahoro by’u Burundi byaratinze cyane, kuko byahereye mu 1996, nyuma y’uko Pierre Buyoya yari agarutse ku butegetsi binyuze mu guhirika ubutegetsi, nyuma y’imvururu za politiki zahitanye ibihumbi by’Abarundi nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye rwabaye mu 1993.

Ibiganiro bigitangira mu 1996, Perezida wa Tanzania wariho icyo gihe yari umuhuza, mu gihe Perezida Museveni wa Uganda yari umuyobozi wa gahunda y’amahoro mu karere ushinzwe u Burundi.

Nyerere ngo yari ashyize imbere gukorana n’amashyaka yari yaritabiriye amatora yo mu 1993, ari yo FRODEBU (yari yiganjemo Abahutu batsinze amatora yo mu 1993); UPRONA (yari yiganjemo abatutsi bafite aho bahurira n’ingabo za leta z’icyo gihe); n’andi mashyaka abiri y’Abahutu n’Abatutsi. Nyerere ngo yizeraga ko FRODEBU ihagarariye inyungu z’Abahutu, harimo n’imitwe yitwaje intwaro nka CNDD-FDD.

Adonia avuga ko Nelson Mandela agisimbura Nyerere wari umaze gupfa nk’umuhuza muri ibyo biganiro, yatangiye kwinjiza mu biganiro imitwe yose yitwaje intwaro, harimo na CNDD-FDD ya Nkurunziza. Mu gihe cyo kwinjira mu biganiro by’amahoro, CNDD-FDD yari iyobowe na Jean-Bosco Ndayikengurukiye ari we Nkurunziza yaje gusimbura.

Kwibuka30

Inkomoko yatumye Pierre Nkurunziza yitwa Sula Kato

Ibiganiro by’amahoro byerekeye u Burundi byarakomeje kugera muri 2002 ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Arusha.

Adonia Ayebare abinyujije mu kinyamakuru Daily Monitor, yavuze ko Ishyaka CNDD-FDD rya Nkurunziza ryagerageje kurwanya icyo ari cyo cyose cyerekeye ayo amasezerano rivuga ko ritayemera.

Abayobozi b’akarere bayobowe na Perezida Museveni ngo bemeje CNDD ko amasezerano ya Arusha yakemuye ibibazo byabo bya politiki, bityo icyari gisigaye kikaba cyari ugusinya ayo kurangiza imirwano. Ni ibintu Nkurunziza yanze, asaba igihe cyo kubitekerezaho ngo kuko byashoboraga guca intege CNDD-FDD, ikindi akaba yaragombaga kubanza kuvugana n’abatavuga rumwe na Leta y’icyo gihe.

Ibiganiro hagati ya CNDD -FDD na Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye bigihagarara, abayobozi b’akarere ngo basabye Perezida Museveni gufasha Jacob Zuma, wari umuhuza mu biganiro. Icyo gihe Zuma yari yungirije perezida wa Afurika yepfo.

Perezida Museveni ngo yasabye Ayebare kuba umujyanama we ku giti cye ku bijyanye n’amahoro, akazi ke kakaba kwari ugukorana na Perezida Nkurunziza na bagenzi be ku bibazo byabo, ndetse akanagira inama Zuma.

Uganda ngo yasabwe n’abayobozi b’akarere guha ibyangombwa by’ingendo Nkurunziza na bagenzi be bari bafatanyije kwigomeka, kugira ngo bajye bashobora kujya kugisha inama hirya no hino. Kugira ngo hatagira ubakeka, abayobozi ba CNDD -FDD basabwe guhitamo amazina y’Amagande.

Ni muri urwo rwego Nkurunziza yahisemo izina “Sula Kato” wari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda yari yarakunze, nyuma yo kumubona atsinda igitego ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Nkurunziza na bagenzi be ngo bakoreye ingendo nyinshi muri Uganda bajya guhura na Perezida Museveni, wakoreshaga uburambe afite mu bikorwa by’ubwiyunge yakoreye muri Uganda, birimo kwinjiza ingabo zahoze ari leta muri UPDF. Ibi byemeje Nkurunziza na bagenzi be gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano yakurikiwe n’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Burundi CNDD-FDD ikegukana insinzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.