Nyanza: Ibihumbi 598 bitumye Gitifu w’Umurenge yirukanwa we akavuga ko ari amatiku!

21,738
Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo mu Karereka Nyanza, Alfred Nsengiyumva kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020 yirukanywe mu kazi na Komite nyobozi y’Akarere imukekaho kunyereza 598 000 Frw. We avuga ko yazize amatiku ndetse ko Mayor Erasme Ntazinda “amugendaho.”

Ibiro bya karere ka Nyanza

Yari araherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha k’inyandiko mpimbano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yemeje aya makuru, avuga ko Nsengiyumva yirukanywe kubera amakosa akomeye yakoze mu mu gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Yavuze ko mu murenge wa Ntyazo,  Nsengiyumva yari ahamaze amezi make, ariko icyaha akurikiranyweho akaba yaragikoreye mu murenge wa Mukingo.

Meya Ntazinda avuga ko amafaranga bakurikiranyeho Nsengiyumva Alfred ari Frw 598 000 yagombaga guha abana nka tike ntiyayabaha yose.

Ntazinda  avuga ko abo bana bari abanyeshuri bari bavuye “ku rugerero ruciye ingando”.

Kwibuka30

Muri raporo yahawe byaje kugaragara ko abana batahawe amafaranga yose bari bagenewe, kandi bikagaragara ko nta kindi yakoreshejwe.

Raporo yerekana ko Nsengiyumva yanyereje ariya mafaranga muri Kamena, 2019 ubwo yayoboraga Umurenge wa Mukingo.

Gitifu Nsengiyumva ati: “Naragambaniwe

Alfred Nsengiyumva uvugwaho kiriya cyaha, avuga ko yagambaniwe akirukanwa kubera icyo yise “amatiku”asanzwe mu Karere ka Nyanza.

Ati:  “…Icyo nirukaniwe ni ikirego kiri mu nkiko,  bari kureka inkiko zikabanza zikazagifataho umwanzuro kuko naranafunzwe mfatwa kuwa 26 Gicurasi 2020 mfungurwa kuwa 09 Kamena 2020 kuko ubushinjacyaha hari impamvu nyinshi bwabonye zishoboraga gutuma mburana ndi hanze kandi n’iperereza ryari rigikomeje…”

Avuga ko Meya Ntazinda amaze igihe ‘amugendaho’ ndetse ngo na mbere yafunzwe ariwe  azira.

Nsengiyumva Alfred yaramaze imyaka ine ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge.

Akarere ka Nyanza gatuwe abaturage ibihumbi 323 710 kandi gafite imirenge 10 n’utugari 51 ni kamwe mutugize intara ya majyepfo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.