Inkubi y’umuyaga yiswe Ana igaragaza ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gihangayikishije-UNICEF-mozambique

4,108
Kwibuka30

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana muri Mozambique UNICEF, Maria Luisa Fomara, avuga ko inkubi y’umuyaga yiswe Ana yibasiye ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika, igaragaza ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe abantu badakwiye kugikerensa.

Inkubi y’umuyaga Ana yanyuze muri Masagascar taliki 22 Mutarama, aho wiyongereye ku mvura nyinshi yari imaze imisi igwa kuri  icyo kirwa.

Kugeza ubu abagera kuri 88 nibo bamaze guhitanwa n’uyu muyaga mu gice cy’Africa y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Kwibuka30

Kuwa kane, Madagascar yatangaje ibihe bidasanzwe,  inatangaza ko abamaze guhitanwa n’umuyanga Ana ari 48, ubwo imisozi n’amazu byasenyukaga,  ibindi bigatwarwa n’amazi.

ONU ivuga ko mu bihugu bya Madagascar, Mozambique na Malawi, abantu ibihumbi n’ibihumbi bahuye n’ingaruka z’uyu muyaga watumye imyuzure ikwira hose, ikangiza n’ibintu byinshi muri ibyo bihugu.

Ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika byakunze kwibasirwa n’imiyaga ikomeye mu myaka ishize. Iyo miyaga yashenye amazu, ibiraro n’imihanda, amashuri, ibigo nderabuzima, ndetse abatari bake bava mu byabo.

Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’ibihe ituma imiyaga iza irushaho kugira ingufu, bitewe nuko amazi y’inyanja agenda ashyuha.

Comments are closed.