Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kiruta ibindi kuva mu 2017

10,099
Kwibuka30

Korea ya Ruguru yagerageje igisasu cya misire kinini kuruta ibyo imaze kugeregeza byose kuva mu 2017.

Korea ivuga ko ibikorwa byo kugerageza iyi misire  byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku masaha yo mu karere, mu burasirazuba bw’umupaka w’iki gihugu.

Kwibuka30

Ibihugu nk’Ubuyapani, Korea y’Epfo na Reta Zunze Ubumwe z’Amerika byose byamaganye iri gerageza ribaye irya kariindwi muri uku kwezi gusa.

Umuryango w’Abibumbye wari warabujije Korea ya Ruguru kugerageza misire zirasa kure n’intwaro za nikeleyeri, ariko iki gihugu ntikibikozwa.

Abategetsi b’Ubuyapani n’aba Korea y’Epfo bavuga ko iyo misire yageze ku burebure bw’ibirometero 2000 (2000km) ujya hejuru. Cyakoresheje iminota 30 kugira ngo kigere aho cyari cyateguriwe, kikaba cyaguye mu Nyanja  y’Ubuyapani.

Comments are closed.