Colonel BISAMAZA wari mu gisirikare cya FARDC yacitse ingabo za Leta yisangira M23

8,592

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel muri Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaragitorotse ajya kwifatanya na M23 ayisanga mu Mujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko y’uyu mutwe.

Col Bisamaza Kayonde Richard bivugwa ko yiyunze kuri M23 nyuma yo gutoroka igisirikare cya Congo akabanza guhungira muri Uganda.

Ikinyamakuru Magzote.com gitangaza ko uyu musirikare mukuru muri FARDC ubwo yahinduraga avuye muri Uganda aho yari yahungiye, yahise asanga M23 mu mujyi wa Bunagana umaze igihe ufashwe n’uyu mutwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko Col Bisamaza yakiriwe neza n’umutwe wa M23 ndetse ugahita umuha umwanya mu buyobozi bwa gisirikare.

Si Col Bisamaza umaze gutoroka FARDC agasanga M23 kuko hari n’abandi basirikare bakuru muri iki gisirikare cya Congo bakajya muri uyu mutwe.

Benshi muri bo ni abasanzwe ari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bagiye bafata inzira bagasanga uriya mutwe kubera gukorerwa ihohoterwa na bagenzi babo babashinja gukorana n’u Rwanda.

Kuva u Rwanda rwagirana ibibazo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasirikare bakuru bavuga Ikinyarwanda biganjemo abakomoka mu bice bya Masisi na Rutshuru, bagiye bahoterwa bashinjwa gukorana n’iki Gihugu cy’igituranyi.

Bamwe barirukanywe nka Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala.

Aba bose ni abakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge bumaze iminsi bugirirwa nabi kubera umutwe wa M23 uhora ushyirwa ku mutwe w’u Rwanda.

Hari amakuru avuga kandi ko hari abasirikare bamwe bakuru bo muri ubu bwoko bagiye bapfa impfu zitavuzweho rumwe aho byanaketswe ko bashobora kuba bararozwe mu mugambi wo kubikiza.

Comments are closed.