Israël: Bwana Benjamin Netanyahu yitabye urukiko, asomerwa ibyaha birimo na ruswa!

9,817

Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yitabye Urukiko rwo mu Karere ka Yerusalemu, aho yisobanuye ku byaha ashinjwa birimo kunyereza umutungo, gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite na ruswa muri dosiye eshatu zitandukanye.

Ni urubanza ruzandikwa mu mateka kuko Netanyahu ari we muyobozi ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe ukurikiranywe n’ubutabera akiri mu nshingano ze muri Israël.

Uru rubanza rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2020, Netanyahu ururegwamo ahakana ibyaha byose ashinjwa, akavuga ko ari umugambi wacuzwe n’abashaka ko ava ku butegetsi.

N’ubwo uru rubanza rutaratangira mu mizi, rufatwa nk’amateka kuko ruregwamo Minisitiri w’Intebe ukiri muto ugereranyije n’abandi bose bayoboye Israël, kandi akaba ari na we umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.

Mbere ya Benjamin Netanyahu, nta wundi muyobozi kuri uyu mwanya wigeze akurikiranwa n’urukiko akiri mu mirimo ye kuko na Ehud Olmert wari umwe mu bakomeye mu Ishyaka rya Likud riri ku butegetsi, yashinjwe ndetse anahamwa n’icyaha cya ruswa nyuma yo kwegura ku mirimo ye, anafungwa amezi 16 muri gereza.

Iki ni cyo Netanyahu w’imyaka 70 ari kwirinda ko cyamubaho kuko aramutse ahamwe n’ibyaha byose ashinjwa, yafungwa imyaka itari munsi y’icumi.

Netanyahu ashinjwa kuba yarahawe n’abaherwe ibintu by’agaciro nk’imitako, inzoga zihenze n’itabi ryizwi nka ‘cigares’ bifite agaciro k’ama-euro 180 000, na we akabemerera kuzaborohereza mu bikorwa byabo bibyara inyungu cyangwa bo ubwabo.

Ashinjwa kandi kugirana umubano udasanzwe n’ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo muri Israël, Yedioth Ahronoth, kugira ngo kijye kimuvuga neza, byiyongera ku kuba yaremereye ubufasha bwa guverinoma umuyobozi wa Sosiyete y’Itumanaho ‘Bezeq’ kugira ngo ikinyamakuru gikomeye cy’iyo sosiyete cyitwa ‘Walla’ na cyo kijye cyandika kuri Netanyahu neza.

Umushinjacyaha Mukuru wo muri Israël, Avichaï Mandelblit, ni we wongeye kuzamura ibi birego bishinjwa Minisitiri w’Intebe, ibintu byatumye abahanganye na Netanyahu babona icyuho cyo kumusubiza hasi, ariko akomeza kwihagararaho kugeza magingo aya, aho akiri n’umuyobozi mukuru w’ishyaka rye.

Mu minsi ishize ni bwo Benjamin Netanyahu na Benny Gantz bahanganye, bemeranyije gusangira ubutegetsi nyuma y’igihe kirenga umwaka barananiwe kumvikana, umwe ashaka kuba minisitiri w’intebe, undi na we yaranze ko asimburwa.

Mu masezerano bashyizeho umukono, bemeranyije ko Netanyahu akomeza kuba Minisitiri w’Intebe mu mezi 18 ari imbere, yarangira Benny Gantz na we akayobora andi mezi 18.

Netanyahu yabanje gushaka impamvu zo gutinza uru rubanza yitwaza icyorezo cya COVID-19, ndetse yari yasabye ko atakwitabira umunsi wa mbere wo gusomerwa ibyaha ashinjwa, yanga ko yazafotorwa ari mu rukiko.

Gusa urukiko rwategetse ko Netanyahu agomba kwitaba nk’undi muturage wese wa Israël, kandi ko urukiko rufite ububasha bwo kumutumaho akajya arwitaba no mu yindi minsi y’urubanza rwe mu gihe rubikeneye, ariko ko atazahora aza mu rukiko, mu gihe biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara hagati y’umwaka umwe n’itatu.

Nubwo Netanyahu azakomeza inshingano ze, Minisitiri w’intebe muri Israël nta budahangarwa agira imbere y’ubutabera, ariko ntiyemerewe kwegura cyangwa ngo yivane mu kirego igihe urubanza rwatangiye.

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza ruzangiza isura ya Netanyahu mu gihe akiri ku butegetsi, kuko azakomeza kuyobora kugera igihe ahamirijwe ibyaha akurikiranweho.

Gusa ngo nubwo ibyaha byamuhama, yazafungwa mu 2022 amaze gusoza manda ye, kandi na bwo ngo ashobora guhita yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, agasimbura Reuven Rivlin wenda gusoza manda ye; umwanya wahita umuha ubudahangarwa imbere y’ubutabera.

Israel's Benjamin Netanyahu faces fight to cling onto power

Comments are closed.