Kayonza: Umugabo wubatse yagiye gusambana n’umukobwa iwabo afatirwayo basaza b’umukobwa baramukubita bamukomeretsa agenda avirirana!

11,514

Umugabo w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yaraye afatiwe mu rugo rw’abandi asambana n’umukobwa waho, basaza be babiri baramufata baramukubita kugeza ubwo akomeretse mu mutwe mu buryo bukomeye.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

Amakuru yageze ku IGIHE avuga ko uyu mugabo asanzwe ari inshuti mu buryo bukomeye n’uyu mukobwa w’imyaka 30 ariko ukiba iwabo.

Mu ijoro ryakeye, ngo uyu mugabo yasanze uyu mukobwa iwabo mu rugo ahagana saa sita atangira kwiha akabyizi mu rugo rw’ababyeyi b’uyu mukobwa.

Basaza be bari bamaze iminsi bakeka urukundo hagati y’aba bombi,bashakaga ibimenyetso by’uko aba bombi baza gusambanira mu rugo rw’ababyeyi babo maze babagwa gitumo bari kwiha akabyizi niko kumukubita bamugira intere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe muri urwo rugo ahagana saa Sita zijoro ubwo abandi bantu bishimiraga umwaka mushya wa 2021.

Yagize ati Uyu mugabo yagiye gusambanya uyu mukobwa, kuko rero abana n’ababyeyi be ariko akaba mu nzu iri hanze niho yamusanze, basaza be rero bari bamaze iminsi babikeka baramurarira barahamufatira baramukubita, bamukomerekeje mu buryo bukomeye mu mutwe nubwo yahise yoherezwa kwa muganga.”

Gitifu yakomeje avuga ko abo basaza b’umukobwa bakomerekeje uwo mugabo bahise baburirwa irengero ariko ngo inzego z’umutekano ziracyabashakisha kugira ngo baryozwe icyaha bakoze.

Yasabye abaturage kugira umuco mwiza wo kwifata bakirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bishobora gusenya umuryango, anasaba abaturage kwirinda kwihanira mu gihe hari uwabakoreye amakosa ahubwo bakajya bitabaza ubuyobozi bubegereye.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 40 asanzwe afite umugore n’abana batatu akaba yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo kuvurwa.

src: IGIHE

Leave A Reply

Your email address will not be published.