Kamonyi:Harakekwa gutwika Imwe mu nyubako z’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ahagana ku i saa saba z’ijoro rya keye mu Mudugudu wa Mugina, Akagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, imwe mu nzu za Kayiranga Charles warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe n’inkongi, igisenge cyayo kirashya. Birakekwa ko byakozwe n’abataramenyekana bagishakishwa.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko iyi nyubako(annex) ya Kayiranga yari isakaje amategura kandi nta muriro w’amashanyarazi wayibagamo ku buryo hakekwa ko gushya kwayo kwaba kwatewe nawo.
Mu gushya kwayo, Abanyerondo, Abaturage ndetse n’umuryango wa Kayiranga Charles nibo batabaye bihutira kuzimya umuriro, basohora amatungo yari arimo n’ibindi bashoboye ariko hahiramo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu rugo birimo amajerekani n’ibindi.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yemereye intyoza.com dukesha iyi nkuru ko amakuru yo gushya kw’iyi nzu(Igisenge) ari impamo ariko ko bataramenya imvano yabyo, ko hagishakishwa icyaba cyabiteye cyangwa se n’uwaba yabikoze.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata yemereye itangazamakuru ko aya makuru bayamenye ariko ko bagikurikirana ngo hamenyekane ukuri bityo niba haba hari n’uwabigizemo uruhare ashakishwe.
Ibi, bibaye mu gihe kuri uyu wa 13 Mata 2024 hitegurwa gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu. Hari andi makuru agishakishwa ukuri mpamo mu bice bitandukanye bya Kamonyi, ahavugwa ibikorwa n’imvugo zihembera urwango, z’ingengabitekerezo ya Jenoside byibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hari na bamwe bivugwa ko bafashwe.
Comments are closed.