Rubavu: Umusore wari uherutse gusoza kaminuza yarohamye mu Kivu arapfa

335
Kwibuka30

Umusore witwa Zawadi Adolphe uherutse gusoza amashuri ye ya kaminuza yarohamye mu cyuzi arapfa

Zawadi Adolphe, umusore wari uherutse kurangiza amashuri ye ya kaminuza muri IPRC Kigali yitabye nyuma y’uko arohamye mu kitaga cya Kivu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 14 Mata 2024.

Uyu musore abamuzi bavuze ko n’ubundi yakomokaga mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari ho mu Murenge wa Gisenyi, akaba ngo yari afite imyaka 27 y’amavuko.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe na ACP Mwesigye ukuriye ishami ryo mu mazi, yagize ati:”Tubuze umusore wazize kutagira ubwirinzi, wazize kubura bagenzi be ngo bamutabare. Turasaba ko mugabanya akajagari mu koga, hari ubwo usanga umuntu avuye mu Ntara aje atazi koga mu mazi akishora mu kiyaga akoga, hari ubwo azana na bagenzi be ugasanga baramuretse bagiye mu bindi niba mwazanye mube hafi

ACP yakomeje asaba abantu bakunze gusohokera ku kiyaga cya Kivu kigabanya akajagari kandi bakajya bibuka kwitwaza twa gilets tubarinda kurohama kuko benshi badakunze kwibuka kutwambara iyo bari koga cyangwa iyo bari mu bwato:”Hari za gilets de securite, mujye mwibuka kuzambara, mu mazi habera ibintu byinshi, niyo waba uzi koga rwose wakitwaza kuko ntawamenya

Ni inshuro nyinshi abantu bahitanywe n’ikiyaga cya Kivu kubera ubumenyi buke mu koga, cyangwa se mu kuba batitaye ku mabwiriza y’ikiyaga abuza abantu kugera hamwe na hamwe, bitewe n’ingano ya gaz ikunze kwiganza muri icyo kiyaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.