Kamonyi: Umugabo yatwikiwe n’umugore we inzu ararira ayokwarika agahakana yivuye inyuma ko nta ruhare abifitemo
Umugabo witwa Ngarukiyintwari Damien watwikiwe inzu n’umugore we nyuma yo kumwumviriza avugana n’inshoreke, avuga ko atariwe nyirabayazana w’ibyabaye, ko ndetse yari yaramunaniye akamuhunga mu gihe cy’imyaka 15 uhereye muri 2000 nabwo kubera intambara yamuhozagaho. Avuga ko uwitwa inshoreke ariwe bashakanye imitungo irimo n’inzu uyu mugore mukuru yatwitse.
Mu mwaka w’2000 nibwo uyu Ngarukiyintwari Damien yavuye Bugesera ahunze umugore we witwa Mujawamariya Agnes, avuga ko yamuhozaga ku nkeke n’intambara z’urudaca, ahitamo kuza mu Mayaga ( Nyamiyaga) gutangira ubuzima bushya.
Ngarukiyintwari, ahageze ngo yashatse umugore bafatanya gushakisha ubuzima ndetse barahirwa, bagura isambu ariko umugore w’isezerano aza kubatera ayibakuramo, barayimuha nawe ahita ayigurisha asubira I Bugesera, nabo barongera bashaka ubuzima bubaka inzu irimo imiryango y’ubucuruzi n’amazu yo kubamo mu gikari ari nayo hari hamwe hatwitswe n’uyu mugore w’isezerano.
Ahunga I Bugesera, avuga ko umugore yari amaze gutemagura igare yari afite kubera umujinya no kumushinja kumuca inyuma, abonye ko gukomeza kubana nawe muri ubwo buzima bimugoye ahitamo kumuhunga. Avuga ko muri 2015 uyu mugore w’isezerano yongeye akagaruka kumuteza rwaserera.
Ati“ Ejobundi muri 2015 nibwo yagarutse ateza rwaserera, kubera ko nabonaga abana banjye bamaze kuba bakuru, numvako byibuze abana banjye nabiyegereza. Noneho ndavuga nti aho kugira ngo bibe rwaserera reka nguhe aho uba n’aho gukorera, yagiye mu bunzi ararega, umugore muto bagira ibyo bamugenera kubyo nari mfite aragenda ajya mu bye hanyuma nkomezanya n’umugore undi yanahise yibera umurokore ntabwo twakomeje kubana”. Akomeza avuga ko atandukanye n’uwo mugore muto bari bafitanye abana bane bose bahise baza babana nawe n’umugore mukuru.
Avuga kandi ko umugore w’isezerano bitamubuzaga gushotora kenshi uyu mugore muto, dore ko no kugira ngo atwike inzu ngo yarimo yumviriza ibyo umugabo yavuganaga kuri terefone n’uyu mugore muto bahoranye (umugabo yari mu cyumba araramo), abaza ibya rwaserera yari yabaye hagati y’aba bagore, kuko ngo umukuru yari yafashe terefone y’umugabo agahamagara umuto akamutuka.
Kuba uyu mugore yagize ihungabana nyuma yo gutwika inzu, umugabo avuga ko ntaryo yagiraga ahubwo ko ari ibimwaro. Ati “ Ntaryo yagiraga ahubwo yabitewe n’ibimwaro ry’ibyo yakoze by’indengakamere biramucanganyukisha noneho ahita amera kuriya ariko ntabwo byari bisanzwe bimubaho”.
Avuga kandi ko niba umugore ashobora gutinyuka agatwika moto, agatwika inzu n’uburiri araramo n’ibindi, ngo icyo abona gisigaye cyaba ukumwambura ubuzima. Aha niho ahera avuga ko kubana bitagikunze ngo kuko yamwihanganiye kenshi ariko akaba ageze aho abona ko bidakunda.
Ngarukiyntwari, avuga ko ibyabaye byamurenze akabura icyo akora, gusa ngo yagize abantu baramusanga baramuhumuriza aratuza. Avuga ko Moto yahiye ari uwo yari ayiragiriye. Gusa na none avuga ko ibyabaye abona ko kuri we bishyira ubuzima bwe mu kaga, ko agiye gushaka uko yishinganisha ndetse umugore yazava kwa muganga agashaka uko asaba gutandukana nawe mu buryo bw’amategeko ngo kuko nyuma y’ibi hashobora kuba ibindi umwe muri bo akananirwa kwihangana bigateza akaga.
SRC:intyoza.com
Comments are closed.