Kamonyi: Umusore w’imyaka 20 yishwe atewe ibyuma

2,681

Umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Kamonyi yishwe atewe ibyuma n’abagizi ba nabi.

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, haravugwa inkuru y’umwana w’umusore witwa Kwibuka Emmanuel yishwe atewe ibuma n’abagizi ba nabi.

Aya makuru y’urupfu rw’uno musore yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Bwana Ndayisaba Egide.

Gitifu yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki ya 8 Mutarama 2023, yagize ati:”Amakuru y’urupfu rw’uriya mwana w’umusore twayamenye ejo, ubu inzego zishinzwe umutekano watangiye gushakisha uwaba wagize uruhare mu rupfu rwe”

Bamwe mu baturanyi bahiye ubwoba bavuga ko ibintu by’ubwicanyi nk’ubwo bitari biherutse kuba muri ibyo bice, ndetse baremeza ko nyakwigendera yari umwana mwiza utagiranaga ibibazo n’abandi baturanyi ari abakuru cyangwa abo bari mu kigero kimwe.

Gitifu yasabye abaturage kujya bahana amakuru vuba na bwangu ku kintu cyose bakeka ko cyateza umutekano muke mu gace, ndetse ko baramutse babonye umuntu umaze iminsi batazi iyo aturutse bajya bihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Comments are closed.