Kassim Murenzi wari mu bakinnyi batangije Rayon sport yitabye Imana

7,097

Kassin Murenzi uri mu bakinnyi ba mbere batangiye ikipe ya Rayon sport yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’Incamugongo y’urupfu rw’uyu musaza wamenyekanye cyane muri ruhago Nyarwanda no kuba yari ku ruhembe rw’abatangiye ikipe ya Rayon sport, Bwana Kassim Murenzi yinjiye mu matwi y’abakunzi ba Rayon sport ahagana saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Kanama 2022.

Kugeza ubu n’ubwo nta makuru yari yaturuka mu muryango we, ariko ikizwi ni uko uyu musaza yazize uburwayi bw’impyiko, umwe mu bantu bari hafi y’umuryango we ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yabwiye Indorerwamo.com ko muzehe Kasimu yari amaze iminsi arwariye i Kigali kandi ko yazize indwara y’impyiko, yagize ati:”Nibyo koko umusaza yashizemo umwuka, yari amaze igihe arwaye, yajyaga yivuriza hano muri CHUK, Imana imwakire mu ntore zayo, imuhe ijuru rya fildaus”

Biravugwa ko kubera uburwayi, umuryango we wari wahisemo kumwimurira i Kigali kugira ngo ubuvuzi bworohe.

Umwe mu bakunzi ba Rayon Sport witwa Kamili Djuma yagize ati:”ni inkuru y’akababaro, umusaza yabanaga na buri wese hano i Nyanza, rwose ari ku ishyiga no ku nkingi ya mwamba mu bantu batangije ikipe ya Rayon sport, niyitahire natwe tuzamusanga”

Twibutse ko MURENZI Kassim ariwe ise wa Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, uyu kandi akaba yarigeze kuyobora Akarere ka Nyanza abifatanya no kuyobora ikipe ya Rayon sport.

Babinyujije ku rukuta rwa twitter, ikipe ya Rayon sport yihanganishije umuryango wa Cassim Murenzi, bagize bati:”Former@rayon_sports hardworking midfielder Murenzi Kassim dies from disease…. Our hearts go out to you in your time of sorrow. No words can describe how sorry we are for your loss LEGEND #MurenziKassim

Bati:”Uwahoze ari myugriro w’ikipe ya Rayon sport yapfuye azize uburwayi, imitima yacu yuzuye umubabaro, ntitwabona amagambo akwiriye yo kwihanganisha umuryango”

Ntiharamenyekana igihe uno musaza azashyingurirwa, gusa nk’uko bisanzwe bikorwa mu idini rya Islam uyu mugabo yabarizwagamo, birabujijwe kurarana umurambo, keretse yashizemo umwuka mu masaha y’ikigoroba, ubwo rero hatagize igihinduka, ashobora gushyingurwa ejo kuwa kabiri.

Imana ikomeze umuryango wasigaye.

Comments are closed.