Rayon sport yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo kunyagira Police FC

7,810
Kwibuka30

Mu gushaka umwanya wa gatatu wo muri Championnat y’u Rwanda, Ikipe ya Rayon sport imaze kunyagira ikipe ya Police FC iyitera ibitego bine byose ku busa.

Kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye imikino yo guhatanira umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro, aho mu bagore uyu mwanya wegukanywe na APAER WFCnayo inyagiye ibitego 4-1 BUGESERA WFC.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwa Police FC na Rayon Sports, aho abenshi batahaga amahirwe ikipe ya Rayon Sports kuko yakoze imyitozo iminsi ibiri gusa, ikaba ndetse itari inafite abakinnyi bahagije basanzwe bajya ku rupapuro rw’umukino.

Nyuma y’igice cya mbere cyari cyarangiye ari ubusa ku busa, ku munota wa 47 w’igice cya kabiri Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhire Kevin ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Bakame ntiyabasha kuwugarura.

Kwibuka30

Ikipe ya Police yagerageje gukina ishaka igitego cyo kwishyura iza no kukibona, ariko umusifuzi wok u ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira. Nyuma gato umunyezamu Bakame wa Police FC yasohotse agiye gufata umupira wo hejuru, akandagira Musa Esenu wa Rayon Sports.

Umusifuzi Ruzindana Nsoro yahise atanga penaliti ndetse umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ahabwa ikarita itukura, ahita asimburwa na Kwizera Janvier nawe wahise uhabwa ikarita y’umuhondo kuko yinjiye mu kibuga uwo yasimbuye ataravamo.

Iyi Penaliti yinjijwe na Ishimwe Kevin, Rayon Sports iza kubona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Musa Esenu ku munota wa 83 n’uwa 90+1 w’umukino

Comments are closed.