Kayonza: Bagiye kwiba amabuye y’agaciro ibirombe bibagwaho barapfa

6,154

Abagabo babiri bo mu Karere ka Kayonza bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana, undi umwe arakomereka nyuma yo kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kirombe cyaherukaga gucukurwamo n’Ababiligi.

Ibi byabereye mu birombe biherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Kagari ka Gihinga mu Mudugudu wa Rusera mu ijoro ryo ku wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe nyuma yo kwinjiramo mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ni abagabo batatu bagiye kwiba amabuye mu birombe bya kera byahoze bicukurwamo n’Ababiligi kuri ubu ntibigikoreshwa, bagezeyo baratangira baracukura kandi murabona turi mu bihe by’imvura cyahise kigwira babiri bitaba Imana undi umwe arakomereka kuri ubu ari kwa muganga.”

Gitifu Murekezi yavuze ko abapfuye bari abagabo bafite ingo n’abana, avuga ko bibabaje kuba umuntu yajya gucukura mu kirombe zi neza ko cyahagaritswe.

Ati “Ubucukuzi butemewe rwose nibabureke kuko niyo ubufatiwemo urabihanirwa, ikindi kujya gucukura ahantu hatakorewe ubucukuzi ni ukwiyahura kuko ibyo birombe biba byarahagaritswe kubera ko haba hatizewe umutekano waho, inama twabagira ni ukujya bagana abemerewe gucukura bakabaha akazi.”

Kuri ubu aba bagabo bashyinguwe kuri uyu wa Gatanu bakaba basize abagore n’abana, undi umwe wakomeretse ari kuvurirwa mu bitaro bya Rwinkwavu.

(Isabelle KALISA)

Comments are closed.