Kayonza: Yafatiwe mu cyuho amaze gusambanya abana babiri avuga ko ari Satani wabimuteye

5,303

Umugabo wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi yafatiwe mu cyuho amaze gusambanya abana babiri barimo uw’imyaka itanu n’undi w’imyaka itandatu, avuga ko ari Satani wabimuteye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nzeri mu Mudugudu wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaturutse mu kandi Karere akaba yari atunzwe no guhingira abantu ndetse n’indi mirimo itandukanye yakoreshaga amaboko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yashukishije aba bana amateke yari yokeje maze arabahamagara ngo baze abahe birangira anabasambanyije.

Ati “Yahingaga hafi aho maze abana bamucaho ahinga arabahamagara arabashukashuka ababwira ko ari bubahe amateke yari yokeje birangira abasambanyije, bose uko ari babiri yahise abasambanya aza gufatirwa mu cyuho n’ababyeyi babo kuko ni ahantu hari inzu zegeranye, bamufashe rero yemeye icyaha avuga Satani ariwe wamuteye akamushuka.”

Gashayija yakomeje asaba buri wese kuba ijisho rya buri mwana kuko hanze hari abantu bafite umutima mubi wo kubangiza.

Ati “Turasaba ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho bari umunota ku munota, ikindi turasaba abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we akanarinda umwana wese nk’aho ari uwe.”

Biravugwa ko uyu mugabo yari amaze umwaka avuye muri gereza ya Nsinda, aho yari yafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza.

Kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Buhabwa mu gihe abana boherejwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo bitabweho n’abanga.

Comments are closed.