Kayonza:ubusambanyi murubyiruko rucukura amabuye y’agaciro

4,498
Kwibuka30

Ese koko Urubyiruko rusambana kubera kubura amikoro? cyangwa ni ingeso?

Urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Murama na Rwinkwavu yo mu Karere ka Kayonza, rurasaba inzego bireba kurwegereza udukingirizo kugira ngo rurusheho kwirinda icyorezo cya Sida, ruvuga ko kiganje aho rukorera bitewe n’uko hari abakorera amafaranga menshi bakiri bato bamara kuyabona ntibibuke no kuryamana n’abandi bakoresheje agakingirizo.

Bamwe mu baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abakora Inkuru zo kurwanya Sida, Abasirwa, bavuze ko bafite impungenge z’ubwiyongere bw’abandura agakoko gatera Sida.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda abanduye virusi itera Sida ari ibihumbi 260, igaragaraza ko kandi kuri ubu imibare mishya yerekana ko abandura cyane ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bamwe bamara no kwandura ntibabimenye.

Rukundo Steven umaze imyaka itanu akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko nibura ku kwezi ashobora kubona nibura ibihumbi 300 Frw, uku gukorera amafaranga menshi bakiri bato bituma benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina ku buryo ngo Leta ikwiriye kubashyiriraho udukingirizo mu bice bitandukanye.

Ati “Umwana w’imyaka 18 uri guhembwa ibihumbi 400 Frw biragoye kubasha kubika neza ayo mafaranga ari na yo mpamvu bishora mu busambanyi nta kwikingira bikanamuviramo kwandura SIDA. Leta niyongere udukingirizo inaha, inongere ubukangurambaga ahacukurwa amabuye y’agaciro.”

Rukundo yavuze ko hagati ya tariki 3-5 za buri kwezi benshi mu basore bacukura amabuye y’agaciro baba bahembwe bakanagira abakobwa benshi babikururaho barimo n’abakora umwuga w’uburaya ku buryo ngo baba biteguye kumufasha kurya ya mafaranga.

Kwibuka30

Yihimpundu Josiane umaze amezi arindwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko nubwo we atishora mu busambanyi ngo kuko ari umurokore ariko atewe impungenge na bagenzi be bakomeje kwishora mu busambanyi, bakabikora kandi badakoresheje udukingirizo.

Yasabye Leta kubegereza udukingirizo no kongera inyigisho mu bacukura amabuye y’agaciro ngo kuko benshi ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30.

Gikumi Théogène we yavuze ko benshi mu bacukura aya mabuye y’agaciro nta mashuri menshi baba bafite ku buryo ngo iyo bahembwe byoroshye cyane kurarikira byinshi bigezweho birimo n’imibonano mpuzabitsina. Yasabye Leta kubegereza udukingirizo ku bwinshi mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rwinkwavu unabarizwa muri serivisi yo kwita ku bafite ubwandu bwa Sida, Ntawiringira Anastase, yavuze ko bagiye gushaka uko abakora mu mabuye y’agaciro bakwegerezwa udukingirizo bakanashyirirwaho uburyo bajya bakurikiranwa umunsi ku munsi.

Yagize ati “Ikintu numva twabafasha ni ugufata bamwe muri bo tukabaganiriza, tukanafatamo umuntu umwe umeze nk’umujyanama w’ubuzima wabo akajya abagezaho izo serivisi zose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bagiye gukora igenzura kugira ngo bamenye ahakenewe udukingirizo naho badushyira ngo kuko udukingirizo duhari kandi biteguye kudutanga ku badukeneye.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC) igaragaza ko abanduye SIDA mu Rwanda kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% mu gihe muri aba bose banduye umubare munini ari urubyiruko.

Ivumo:igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.