Kenya:Abarimu batunguye abantu ubwo basabaga leta kubaha imbunda n’imyitozo ya Gisirikare

8,474

Ihuriro ry’abarimu bigisha mu mashuri makuru yo mu gihugu cya Kenya (KUPPET), ryasabye Leta yiki gihugu guha imbunda ndetse n’imyitozo ya gisirikare, abarimu bo mu bice bitandukanye by’igihugu bikunze kurangwamo umutekano muke.

Umunyamabanga Mukuru wa ririya huriro, Moses Nthurima, yavuze ko guha imbunda abarimu bitazabarinda gusa ababatera bakabagirira nabi, ko ahubwo bizanabaha icyizere cyo gukorera ahantu hakunze kurangwa ibibazo nta nkomyi.

Citizen TV yasubiyemo amagambo ye iti:“Dusubiyemo iki cyifuzo ko mu gihe cy’umutekano muke, abarimu bagomba guhabwa imyitozo n’imbunda. Iyo twohereje umwarimu mu hantu hakunze kurangwa umutekano muke, uwo mwarimu akorana ubwoba”.

Yakomeje ati: “Ariko imbunda iri kunagana mu mugongo we, n’amabandi azamenya ko mwarimu atari uwo kwisukira ku buryo azatekereza kabiri mbere yo kugira ikosa akora”.

Abarimu bo muri Kenya basabwe guhabwa imbunda, nyuma y’uko mu minsi yashize hakunze kumvikana ibitero abitwaje intwaro bagiye babagabaho mu gice cy’amajyaruguru n’icy’Uburasirazuba cyegereye inyanja, bikarangira babishe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.