Kigali: Imvura yaguye yahitanye abantu 2 isenya n’inzu

289
Kwibuka30

Imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yahitanye abantu 2 inasenya inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko imvura yaguye hari umuryango ugizwe n’abantu batatu, umugabo, umugore n’umwana mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi babo umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga.

Ati:“Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bahita bapfa”.

Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Murama umudugudu wa Binunga, bitewe n’imvura nyinshi yaraye ingwa, habaye ibiza bisenya inzu imwe ndetse inkuta z’inzu eshatu na zo zaguye.

Inzu zaguye muri uyu Murenge ntawe zahitanye, ndetse ngo ntawakomeretse nta n’ibintu byangirikiyemo, kuko abari bazirimo babibonye kare.

Mu Murenge wa Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga, na ho haguye imvura insenya inkuza z’inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Umuhanda uhuza umudugudu wa Rukurazo na Nyirabwana, wangiritse ku buryo nta modoka yahaca.

Muri Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu zo guturamo, inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.

Kwibuka30

Mu Murenge wa Nduba, urukuta rwasenyutse abana babiri b’impanga b’imyaka 13 barakomereka bikabije.

Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, yashenye inkuta 3 z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.

Imiryango yasenyewe n’imvura icumbikiwe n’abaturanyi babo, kandi abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga ngo bitabweho n’abaganga.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), giherutse gutangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, ndetse ikaba ishobora guteza ibiza birimo inkangu, kuko ubutaka bwamaze gusoma cyangwa se burimo amazi menshi y’imvura imaze iminsi igwa, kandi ikaba ikomeje.

Zimwe muri izo ngaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu ntara y’Amajyarugu, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

Ikindi ni ugukomeza kuyobora amazi mu nzira ziyatwara, izasibamye zigasiburwa, no kwirinda guta imyanda muri za ruhurura.

Hari kandi kugenzura ko inzu abantu babamo zitinjirwamo n’amazi y’imvura cyangwa se amazi azivaho adateza ibibazo mu baturanyi. Hari kandi kuzirika ibisenge na fondasiyo zikarindwa kwinjiramo amazi, imikingo ya ruguru y’inzu ikaberamishwa, kwitwararika mbere yo kwambuka imigezi mu gihe yuzuye, no mu gihe cyo kunyura ku biraro n’amateme byangijwe n’imvura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.