Kigali: Yafashwe agiye gukorera undi ikizamini cy’urushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

7,726

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata, Polisi yafashe uwitwa Manirafasha Jean Bosco w’imyaka 40, ukurikiranweho kujya gukora ikizamini cy’uruhushya rw’ agateganyo mu izina ry’undi. Yafatiwe ku Muhima ahari hagiye gukorerwa ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (online).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafashwe afite ibyangombwa by’undi yashakaga gukorera ikizamini.

Yagize ati : ” Manirafasha yafashwe ubwo abapolisi basuzumaga ibyangombwa by’ abagiye gukora bamugezeho basanga afite indangamuntu iri mu mazina ya Michel Higiro utuye mu mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo,  ari nawe yari agiye gukorera.”

CP Kabera yagiriye inama abantu bose biha gushaka kujijisha ngo bakorere abandi ibizamini kubireka  kuko birangira bafashwe kandi bagafungwa.

Ati: ” Nta muntu n’umwe wemerewe kujya gukorera undi ikizamini, ni icyaha. Iyo wiyemeje gukora icyaha ubwo Uba ugomba no kwirengera ingaruka uzahuriramo nazo, kuko iyo ufashwe urafungwa kandi igihe kitari gito”.

Yakomeje agira inama abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kwiga neza amategeko y’umuhanda mbere yo gukora ibizamini bakirinda abababwira ko bazabona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga ari uko batanze amafaranga ya ruswa cyangwa ngo abandi babibakorere.

Manirafasha akimara gufatwa yavuze ko yari yemerewe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 40 amaze gutsinda neza ikizamini, akaba yari yamaze kwakira ibihumbi 10 mbere yo gutangira gukora.

Uyu Manirafasha si ubwa mbere afatirwa mu byaha nk’ibi kuko muri 2020 yafashwe agafungwa amezi 6 azira icyaha nk’icyi.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Nyarugenge ngo  hakurikizwe amategeko.

Comments are closed.