Ku myaka 80 y’amavuko, Perezida Obiam Nguema yagaragaje inyota yo kongera kuyobora igihugu

7,419
Kwibuka30

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ku butegetsi muri Guinée Equatoriale kuwa kane yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatandatu.  

Obiang Nguema w’imyaka 80 yagiye ku butegetsi mu 1979 asimbuye Francisco Macias Nguema wagejeje iki gihugu ku bwigenge ariko ubutegetsi bwe bukabaho guhunga gukomeye n’ubwicanyi.  

Obiang Nguema wari umwofisiye mu ngabo yafashe ubutegetsi ku ngufu ahirika Francisco Nguema wari nyirarume, anamucira urwo gupfa. 

Amatora rusange muri uyu mwaka ateganyijwe tariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo.  

Perezida Mbasogo yabwiye ikoraniro ko ishyaka rye ryamuhisemo ngo yiyamamaze “kuko ndi ikirango cy’amahoro aganje muri Guinée Equatoriale”, nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga. 

AFP yongeraho ko iki gihugu gifite abaturage 425,000 biyandikishije gutora ku baturage bose hamwe miliyoni 1.4 bagituye.

Icyegeranyo cya African Institute for Development Policy cyo mu 2019 kivuga ko abaturage 70% muri Afurika bari batarageza imyaka 40, abo bose bavutse basanga Obiang Nguema ari perezida. 

Kwibuka30

Perezida Obiang Nguema avugwaho kutihanganira amajwi anenga ubutegetsi bwe.

Mu 2006, ikinyamakuru cyigenga Der Spiegel cyo mu Budage cyasubiyemo amagambo yavuzwe na Perezida Nguema agira ati: “Abatavuga rumwe natwe bafite ubuhe burenganzira bwo kunenga ibikorwa bya guverinoma?” 

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko muri Equatorial Guinea nta tangazamakuru ryigenga rihari, ko ibinyamakuru byigenga bihari ari iby’abafite aho bahuriye n’ubutegetsi cyangwa na Perezida ubwe. 

Kuva mu 1995 ubukungu bw’iki gihugu bwarazamutse cyane kubera ubucuruzi bwa petrol, nubwo ari igihugu kirutaho gatoya u Rwanda mu bunini, cyabaye igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza Petrol nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.  

Imyaka irenga 40 ku butegetsi yagwirije ubukungu Obiang Nguema, Forbes ivuga ko ubutunzi bwe bubarirwa kuri miliyoni $600, ni umwe mu bategetsi b’ibihugu bakize ku isi. 

Gusa igihugu cye kibarirwa mu bikennye kuko kiri ku mwanya wa 145 ku bihugu 189 ku rutonde rwa human development index 2022 (HDI) rwa ONU.

(Inkuru ya Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.