Leta ya Kenya yahakanye ubugambanyi ishinjwa na DRC

2,152
Kwibuka30

Leta ya Kenya iravuga ko itigeze imenya iby’inama y’ihuriro ry’imitwe ivuga ko yishyize hamwe ngo irwanye Leta ya Congo.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 kuno kwezi kwa 12 mu gihugu cya Kenya hateraniye inama muri imwe mu ma hoteri yo mu mujyi wa Nairobi, inama bivugwa ko yari ihuje bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, maze hakanzurwa ko hashinzwe umutwe wiswe AFC (Alliance Fleuve Congo), umutwe uhuje indi mitwe igera kuri 9 harimo n’umutwe wa M23, ivuga ko igamije gukuraho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ushinjwa kunanirwa kuyobora igihugu.

Ibi byateye umwuka mubi hagati y’ibihugu bya Congo na Kenya ku buryo Leta ya DRC yahise ihamagaza ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu kugira ngo asobanure iby’icyo kibazo, bamwe mu bayobozi ba Congo harimo na Bwana Muyaya bavuze ko Kenya ari igihugu cy’umugambanyi.

Umwuka mubi ntiwagarukiye aho kuko DRC yahise ihamagaza uyihagarariye muri Kenya ndetse no mu muryango w’ibihugu by’uburasirazuba EAC.

Nyuma y’uyu mwuka mubi, igihugu cya Kenya cyasohoye itangazo kuri iki cyumweru kivuga ko cyitandukanije n’umugambi uwo ariwo wose ugamije guhirika inzego muri Congo kuko icyo gihugu ari igihugu cy’inshuti.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Kenya yagize ati:”Kenya yitandukanyije n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC.”

Kwibuka30

Yongeyeho ko Kenya yatangiye iperereza ryo “kumenya imyirondoro y’abakoze itangazo” ry’iryo huriro no kumenya “ikigero ibyo bavuze biri aharenze imvugo yemewe n’itegekonshinga”.

Ati: “Kenya yongeye gushimangira ko nta ruhare ifite mu bibera imbere muri DRC kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira amahoro, umutekano, no gushimangira demokarasi kw’icyo gihugu.

Mbere y’aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yari yabwiye radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.

Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yarase ubufasha ndetse ashima ubufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”

Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka igihugu” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu gutangiza AFC, Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa, umukuru wa politiki w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo.

(UWASE Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.