Nyamasheke: Umugabo wakoraga isuku mu kabari yituye hasi arapfa

335
Kwibuka30

Hagabimfura Sylvère wari ufite imyaka 50 y’amavuko, ubwo yakoraga isuku mu kabari kari muri santere y’ubucuruzi ya Kaduha, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yafashe ijerikani agiye gushaka amazi akoresha isuku, akiyifata ahita yikubita hasi arapfa.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru ko byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata, akaba nta muntu wari umwegereye, nta n’uwabigizemo uruhare kuko n’iyo jerikani yafataga nta kintu cyari kirimo.

Yagize ati: “Nta n’indwara izwi yari afite nk’uko abo mu muryango we babidusobanuriye, ariko ashobora kuba yari ayifite itazwi na we atabizi, umubiri ukananirwa akagwa aho.”

Bibaye hashize iminsi itanu gusa nanone muri uyu Murenge, muri GS Makoko, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye yitegura ikizamini cya Leta, yikubise hasi na we agahita apfa nta n’umuntu umwegereye.

Na we yapfuye arimo ahamagara ngo bamuhereze umupira, wari uri mu rundi ruhande. Abaturage bibaza iby’izi mfu bavuga ko zidasobanutse.

Kwibuka30

Gitifu Uwimana avuga ko bakangurira abaturage kwisuzumisha nibura rimwe mu mezi 3 ngo barebe uko bahagaze, bajye bagenda bazi imiterere y’ubuzima bwabo.

Ati: “Tumaze iminsi mu bukanguramabaga mu baturage, duhora tunabikora ngo bajye bisuzumisha kwa muganga nibura rimwe mu mezi 3, barebe uko  imibiri yabo ihagaze nubwo badahita bakira kimwe ubutumwa bwacu. Umuntu ashobora kuba yarazahajwe n’indwara zitandura, nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi atabizi, indwara ikazamuhitana imutunguye nk’uko.”

Yakomeje agira ati: “Ariko yisuzumishije n’iyo bayimusangana bamugira inama y’uko akwiye kwitwara. Ariko gupfa kugenda utazi niba urwaye cyangwa uri muzima, si byo.”

Abo mu muryango wa nyakwigendera bahise bashaka uko bamushyingura, kuko babwiye ubuyobozi ko kuba ntawe bashinja kuba yamugiriye nabi nta mpamvu zo kumujyana kwa muganga.

Nyakwigendera  wari utuye muri uyu Mudugudu wa  Kaduha, asize umugore n’abana 4, barimo umwe babyaranye abandi 3 ari abo umugore yari afite bajya kubana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.