M23 yishe abasirikare basaga 50 bo muri “Special Forces” ya FARDC

404
Kwibuka30

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 irakomeje mu nkengero za Kanyabayonga, aho izi nyeshyamba zafunguye inzira zinjira muri uyu Mujyi, ni mu gihe abasaga 50 bo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo uzwi nka “Hiboux” bahasize ubuzima.

Ibi ni nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi ihuza ingabo za Kongo, FARDC, n’abarwanyi b’uyu mutwe yasize umuhanda uturuka muri Rwindi n’uva i Kibilizi yose igenzurwa na M23.

Izo nzira zombi zari zikikijwe n’ibirindiro by’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi ku izina rya ” Hiboux” n’abandi bambari ba Guverinoma ya RD Congo.

Gusa umuhanda uhuza Kaina na Butembo uracyagenzurwa n’Ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Umwe mu bari hafi y’iyo mirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, yabwiye UMUSEKE ko ingabo za Kongo zikomeje kohereza ibisasu buhumyi.

Avuga ko FARDC iri gukoresha imbunda ziremereye zirimo “Katyusha”, “BM” n’izindi bifashisha barasa mu ntera ndende.

Kwibuka30

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere ahagana saa kumi, abasirikare ba FARDC bagerageje gutsinsura M23 bakoresheje imbunda ziremereye, abagera kuri barindwi barimo abarashi ba zo n’abayobozi ba bo, baraswa na “Drone” ya M23.

Ni mu gihe mu mirwano yo ku Cyumweru habarurwa abagera kuri 40 mu ngabo zidasanzwe “HIBOUX” basize ubuzima mu nkengero za Kanyabayonga.

Uwahaye amakuru UMUSEKE natwe dukesha iyi nkuru yagize ati “Hasigaye Umujyi wa Kanyabayonga ahandi havuyemo hose.”

Nta matangazo arashyirwa hanze n’impande zombi zihanganye muri iyi mirwano, gusa FARDC ishimangira ko ikigenzura Kanyabayonga kandi iri kugerageza kurasa umutwe wa M23 yita ibyihebe.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kurusha imbaraga ingabo za Congo n’abambari bazo mu mirwano yo ku butaka.

Kuva ku wa Gatandatu, MONUSCO nayo yinjiye mu mirwano y’i Kanyabayonga igamije gufasha ingabo za Leta ya Congo, Mai Mai, Wazalendo, FDLR n’Abarundi.

Imirwano itoroshye igamije kwambura ingabo za Congo, FARDC, umujyi wa Kanyabayonga yatangiye ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.