Maurice MUNYENTWARI umufana wa Rayon akaba n’umunyamategeko arasanga iyirukanwa rya Sarpong ritarakurikije amategeko

24,143

MUNYENTWARI Maurice umunyamategeko akaba n’umukunzi wa Rayon sport, arasanga iyurukanwa rya Sarpong ryarakoranywe amarangamutima kuruta kwisunga amategeko.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bufashe umwanzuro wo gutandukana burundu n’uwari rutahizamu wayo MICHAEL SARPONG Kuri uyu wa kane taliki ya 23 Mata 2020, abantu benshi bagiye bagira byinshi kandi bitandukanye babivugaho, bamwe baravuga ko byari ngombwa ko yirukanwa, abandi bakavuga ko ibyakozwe bitakurikije amategeko. Muri abo bavuga ko iyurukanwa rya Sarpong MICHAEL ritakurikije amategeko, harimo umufana n’umukunzi w’ikipe ya Rayon Sport akaba n’impuguke mu mategeko bwana MUNYENTWARI MAURICE. Mu kiganiro yahaye radio Rwanda, Bwana MAURICE MUNYENTWARI yavuze ko iyurukanwa rya Bwana Sarpong MICHAEL ryakozwe mu marangamutima kuko mu bijyanye n’amategeko nta na kimwe cyubahirijwe.

Ni izihe ngingo Maurice ashingiraho avuga ko Sarpong yirukanywe hatisunzwe amategeko?

Umunyamategeko MUNYENTWARI Maurice yatanze ingingo eshatu zemeza ko ikipe ya Rayon Sport yirukanye uwari rutahizamu wayo hadakurikijwe amategeko.

Ingingo ya mbere Bwana MUNYENTWARI Maurice ashingiraho ni uko icyo Rayon sport yise “FAUTE LOURDE” Ikosa ry’akazi riremereye ritari mu makosa 15 Ministeri y’umurimo n’abakozi mu Rwanda yashyize ku rutonde. Yagize ati:”… amakosa y’akazi aremereye arazwi mu Rwanda, iryo rero Rayon sport yise Gutesha agaciro ntiririmo, iyo ritarimo rero umukozi ahanishwa ibindi bihano bitari kwirukanwa, ashobora guhabwa mise a pied y’iminsi umunani adahembwa, kwirukanwa ntibirimo” Bwana Maurice yongeyeho ko andi makosa Rayon ishinja Sarpong nko gusiba imyitozo, kugenda nta ruhushya bihanishwa ibindi bihano bitari guhita wirukana umukozi.

Ingingo ya kabiri: Indi ngingo Maurice yatangaje ko zihabanye n’amategeko mu iyirukanwa rya Sarpong, ni uko ubundi itegeko rivuga ko nyuma yo kubona ikosa ry’akazi riremereye, umukoresha agomba guhita yandikira umukozi umwanzuro wafashwe mu masaha 48 mu gihe ikipe ya Rayon Sport yabikoze nyuma y’imasaha 72, bityo Maurice MUNYENTWARI agasanga ko byakozwe nabi mu gihe kitari cyo.

Ingingo ya gatatu: Indi ngingo ya gatatu uno munyamategeko yashingiyeho ashinja Rayon Sport kwirukana umukozi hatisunzwe amategeko, ni uko n’ubundi mbere yuko Sarpong yirukanwa ubuyobozi bw’ikipe bwari bumaze iminis butangaje ko bubaye buhagaritse by’agateganyo amasezerano yari ifitanye n’abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe, bityo rero guhera italiki ubuyobozi bwasinyiyeho iyo nyandiko amasezerano y’umurimo yari asinziriye ko muri icyo gihe nta mwanzuro nk’uwo ubuyobozi buba bugomba gufata.

MUNYENTWARI Maurice yavuze ko impamvu Rayon Sport ifite icyuho mu bijyanye n’amategeko ari uko idafite umunyamategeko w’ikipe, akaba ari nayo mpamvu itsindwa imanza iba yisanzemo, yaboneyeho akanya ko gusaba Rayo Sport gushaka umunyamategeko w’umwuga kuko uwo isanzwe ifite ari umukorerabushake akaba ari nayo mpamvu atabiha umwanya.

Abayobozi ba Rayon Sports bagiye kuri FERWAFA kuzana ’Licence’ ya Da Silva’ - PHOTO & VIDEO

Umunyamategeko w’ikipe ya Rayon Sport witwa ZITONI (ibumoso) ngo akora nk’umukorerabushake

Leave A Reply

Your email address will not be published.