MAWAZO yise umwana we MUTONI wavukiye mu Rwanda ubwo nyina yahunga Nyiragongo.

5,980

Mawazo Devotha, Umunyekongo wabyariye mu nzira yerekeza mu Karere ka Rubavu ahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahisemo kwita umwana we Umutoni kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda.

Iruka ry’icyo kirunga ryatumye ku ruhande rw’u Rwanda hahungira Abanyekongo hafi ibihumbi 10, bakigera mu Rwanda bakiranwa urugwiro na bagenzi babo b’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi.

Ku Cyumweru nyuma y’aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe.

Kugeza ubu Abanyekongo 110 ni bo bakiri mu Karere ka  Rubavu,  barimo batatu bajyanwe kwa muganga ngo bitabweho, umwe muri aba witwa Mawazo Devotha we akaba yarabyaye ageze mu Rwanda.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu uyu mubyeyi n’umwana we bamerewe neza aho barimo kwitabwaho.

Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza n’u Rwanda, Mawazo Devotha yagize ati “ Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry’ikinyarwanda, kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana, no kubera uko nshima uko nafashijwe n’abanyarwanda.”

Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda na RDC na bo baravuga ko gutabarana no gufashanya mu bihe bikomeye nk’iby’iruka ry’ibirunga, ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza haba ku baturage ubwabo n’ibihugu byombi.

Ngizwenimana Karyugahawe umukuru w’Umudugudu wa  Kayanja muri territoire ya Rutshuru ahaturutse bamwe mu bahungiye mu Karere ka Rubavu, ashimangira ko uko bakiriwe ari ikimenyetso cyiza cy’imibanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Abanyarwanda baturiye umupaka wa RDC  bakiriye bagenzi babo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nabo bavuga ko umubano basanganywe no gufashanya ari injishi ikomeye ku buzima bwabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yashimye cyane Abanyarwanda uko bakiriye bagenzi babo,  ariko anongera gusaba akomeje ko abaturage babijyanisha no kuzirikana uruhare rwabo mu kwirindira umutekano.

Gatabazi yagize ati “Turashimira abaturage ba Rubavu, ubuyobozi bw’Akarere, inzego zibanze uburyo bakiriye abaturage b’abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka ubu abenshi bakaba bamaze gusubira iwabo. Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nibura abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, inzu zisaga 500 zangijwe n’iruka ry’icyo kirunga ryakurikiwe n’imitingito ya hato na hato, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko hari abana basaga 170 baburanye n’ababyeyi babo ubwo bahungiraga mu bice bitandukanye kuri uyu wa Gatandatu.

Ubwo icyo Kirunga cyaherukaga kuruka mu 2002, cyahitanye abantu  250 gisenya inzu zirenga ibihumbi 120  mu Mujyi wa Goma.

Iruka ry’iki kirunga rigira ingaruka ku ruhande rwa RDC ariko n’u Rwanda rudasigaye, cyane ko imitingito yangiza inzu zitandukanye cyane cyane iz’abaturage baturiye ku mupaka.

(Src:RBA)

Comments are closed.