MINEDUC yatanze umucyo ku bigo by’amashuri biri mu Mirenge yashyizwe mu kato

5,602
Image

Minisiteri y’uburezi yakuyeho impungenge ku babyeyi bafite abana bigaga mu bigo by’amashuri biherereye mu mirenge yashyizwe mu Kato.

Muri ntangiriro za kino cyumweru nibwo Ministeri y’uburezi mu Rwanda yashyize karendari y’uburyo abanyeshuri bazatangira gusubira ku mashuri yabo mu byiciro mu buryo butabangamira urundi rujya n’uruza rw’abagenzi ndetse mu buryo bufasha umunyeshuri ubwe.

Ariko n’ubwo byari bimeze bityo, bamwe mu babyeyi bari bafite impungenge z’abana bigaga mu bigo biri mu mirenge iherutse gushyirwa mu kato mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Uwitwa Thierry TUYISHIME yabajije ati

Bjr, Ese ko @Rwanda_Edu itatumara impungenge niba imirenge iri muri lockdown nabwo abana bazaza ku ishuri tukamenya uko ibigo byitegura, kd nka gisagara abana bagomba kuza ejo Friday

Nyuma gato, ministeri nayo ibinyujije ku rukuta rwa twitter, yaje kwemeza ko abanyeshuri, ndetse n’abakozi bakora muri ibyo bigo biri mu mirenge iri mu kato bemerewe kwinjira ariko bakabikora bakurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, ministeri yagize iti:”

Thierry, l abanyeshuri n’abarimu bari muri iyo Mirenge iri muri lockdown barajya ku ishuri ariko basabwa kubahiriza izindi ngamba zo kwirinda Covid-19. Hari ikibazo ugize waduhamagara kuri 2028 cyangwa ukatwandikira kuri info@mineduc.gov.rw

Twibutse ko mu myanzuro y’inama y’abaministre ishize, guverinoma yari yashyize mu kato imwe mu mirenge yo mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo kubera ko muri utwo duce hari hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.

Comments are closed.