Minisiteri y’ubucuruzi MINICOM yafashe Imashini z’ibiryabarezi zirenga 170

8,454

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iri mu mukwabu wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, ku buryo izibarirwa mu 170 zimaze gufatwa.

Abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego bafatanyije muri iki gikorwa barimo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe zimenyerewe nk’ibiryabarezi, ariko ba nyirazo badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda. 

Izirimo gufatwa harimo n’izitarimo gukoreshwa zibitse ahantu hanyuranye.

Bamwe mu baturage bavuga ko izi mashini aho ziri hose zikwiriye gufatwa kuko ngo zidindiza iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Evalde Mulindankaka, avuga ko iki gikorwa kirimo kuba ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano. 

Barareba abakoresha izi mashini batarabiherewe uburenganzira kuko ngo byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu hamaze gufatwa izi mashini zizwi nk’ibiryabarezi 174, hari n’izindi zikabakaba mu 1000 zo zari zitarateranywa zikiri amapiyesi.

Itegeko rigenga imikino y’amahirwe ryo mu mwaka wa 2011 rivuga ko uyikoresha atabyemerewe acibwa ihazabu ya miliyoni 2 kugeza kuri 5, naho ubikoze binyuranije n’amategeko akamburwa icyangombwa kimwemerera gukora.

Comments are closed.