Musanze: Claudine w’imyaka 18 gusa yafatanywe amafaranga arenga miliyoni n’igice y’amahimbano

6,407
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Ukwakira, yafashe uwitwa Ayishakiye Claudine ufite imyaka 18 y’amavuko, nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda 1,544,000 bicyekwa ko yibye umukoresha we, aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Kabeza.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yafashwe nyuma y’uko umukoresha we ahamagaye avuga ko abuze amafaranga aho yari yayabitse ku mugoroba wo ku Cyumweru avuye ku kazi.

Yagize ati: “Umukoresha w’Ayishakiye usanzwe ukora ubucuruzi mu isanteri ya Gashangiro, yaduhamagaye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo yari agiye kujya ku kazi yarebye mu gikapu cye, asanga haraburamo amafaranga, abaze ayari asigaye asanga havuyemo angana na 1,675,000 Frw, acyeka ko yibwe n’umukozi we wo mu rugo.

Kwibuka30

Habayeho ibikorwa byo gusaka aho uyu mukozi yararaga, biza kugaragara ko hari amafaranga yari yahishe mu mwenda wa matola araraho no mu isakoshi ye, yose hamwe angana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 544 Frw ahita atabwa muri yombi.”

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye uyu wibye afatwa, ataratoroka, anihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka, kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Yagiriye inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kuyararana mu ngo, ko ahubwo baba bagomba kwihutira kuyajyana ku bigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo gukumira kuba yakwibwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyuve kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura mu gihe amafaranga yafatanywe yasubijwe nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,  ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.