Minisitiri Gatete arasaba abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bahawe n’Umukuru w’Igihugu

6,442

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irishimira aho imirimo y’isanwa y’ibiraro bya Giciye, Rubagabaga na Satinsyi  mu turere twa Nyabihu na Ngororero igeze, ariko igasaba  kubibungabunga cyane ko ari ipfundo ry’iterambere ry’ubuhahirane bwa buri munsi ku baturage b’intara eshatu zihuriye aho biri kubakwa.

Imvura y’itumba yo muri 2020 ryangije bikomeye ibikorwaremezo birimo ibiraro bya Giciye, Rubagabaga na Satinsyi. Mu ruzinduko  Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb Gatete Claver yahakoreye kuri uyu wa Gatandatu, yasuye ibi biraro yishimira aho imirimo yo kubyubaka igeze, cyane ko isanwa ryabyo ari isezerano abaturage bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Ahazwi nka Corridor ya Vunga ni isangano ryoroshya ubuhahirane n’imigenderanire y’uturere twa Gakenke na Musanze mu majyarugu, Nyabihu na Ngororero Iburengerazuba ndetse na Muhanga mu Majyepfo. Abaturage bo muri utu turere bishimira isanwa ry’ibi biraro n’umuhanda muri rusange. Byongeye kubyutsa ubuhahirane, bibaha imirimo ariko kandi ngo biteguye gukora icyo ari cyo cyose cyabisigasira 

Ibikorwaremezo by’imihanda ni bimwe mu bitwara ingengo y’imari nini kandi na none byihutisha izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu. Minisitiri Gatete avuga ko agaciro uyu muhanda ufite ari ko katumye ikorwa ryawo ryihutishwa. Asaba abatuye uturere kubungabunga ibikorwaremezo kugira ngo bibabere imbarutso y’iterambere.

Ikiraro Cya Rubagabaga na Satinsyi gihuza uturere twa Nyabihu na Ngororero, na Muhanga byuzuye bitwaye miliyari zirenga 14 na ho  Giciye izarangira kubakwa muri Gicurasi itwaye asaga  miliyoni  247.

Ibindi bikorwaremezo byasuwe na Minisitiri Gatete, ni umuhanda  Mukamira-Ngororero, na wo washegeshwe n’ibiza biheruka; yasuye kandi n’umudugu w’icyitegererezo  wa Kinigi muri Musanze, ukaba uzatuzwamo imiryango 144.

(RBA)

Comments are closed.