Minisitiri w’umuryango Yasabye Abayobozi bo mu Majyepfo Gukemura Ibibazo by’Imiryango Bishingiye ku Mizi Yabyo

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kurushaho kwegera abaturage, bakumva ibibazo bibugarije ndetse bagashakira hamwe ibisubizo birambye bishingiye ku mpamvu nyamukuru zibitera.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu Nama Mpuzabikorwa yahuje inzego za Leta zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere, yari igamije gusesengura uko umuryango nyarwanda uhagaze muri iyi ntara no kurebera hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikomeje kuwubangamira.

Mu ijambo rye, Minisitiri Uwimana yagaragaje ko gukemura ibibazo byugarije imiryango bisaba kutarangamira ingaruka gusa, ahubwo hakarebwa impamvu zabyo kugira ngo hafatwe ingamba zirambye.

Yagize ati: “Abayobozi bagomba kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite, bakamenya impamvu nyamukuru zibitera ndetse bakabafasha kubibonera ibisubizo birambye.”

Image

Yibanze cyane ku bibazo bikomeje kugaragara mu miryango imwe n’imwe, birimo icyaha cyo gusambanya abana, inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi ndetse n’ikwirakwira ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri Uwimana yasabye inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa mu iterambere gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyo bibazo mbere y’uko bifata indi ntera, agaragaza ko bigira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yavuze ko abana n’urubyiruko bakwiye kurindwa ibikorwa byose bishobora kubashyira mu kaga, ashimangira ko buri rwego rugomba kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye kwiteza imbere.

Abitabiriye iyo nama baganiriye kandi ku ngamba zashyizweho zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, guteza imbere uburere bw’abana, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gukomeza gahunda zigamije gukumira ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko.

Inama Mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda bikemuke burundu, bityo abaturage babashe kugira imibereho myiza no kugira uruhare rusesuye mu iterambere ry’igihugu.

Abayobozi bitabiriye iyi nama biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, hibandwa ku gukumira no gushaka ibisubizo birambye bishimangira imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Image

Ba Meya bo wa Muhanga District (Wambaye lunettes), Uwa Nyanza District na Sebutege Ange bo mu ntara y'Amajyepfo bari bitabiriye 

Image

Guverineri w’intara y’amajyepfo
Share This Article