Mu bantu 9 batanze kandidatire ngo bayobore u Rwanda, batatu bonyine nibo bemerewe

1,531

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC imaze gushyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda no kubahagararira mu ruhando rw’amahanga mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Nk’uko byari byitezwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Gicurasi 2024, nibwo komisiyo y’amatora NEC yagombaga gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe guhatanira kwicara ku ntebe yo mu rugwiro, intebe isumba izindi zose mu Rwanda.

Nk’uko bimaze gutangazwa, mu bantu bagera ku icyenda bari batanze kandidatire zabo baharanira uwo mwanya umazeho imyaka itari mike perezida Kagame, baragera ku icyenda, ariko abemerewe ni batatu gusa aribo Bwana Philippe Muhayimana uziyamamaza ku nshuro ya kabiri nk’umukandida wigenga, Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka rye riharanira ibidukikije (Democratic Green Party Rwanda) ndetse na Perezida Paul Kagame watanzwe n’umuryango RPF Inkotanyi.

Twibutse ko aba bagabo batatu aribo baherutse n’ubundi guhatanira uno mwanya mu matora yo mu mwaka wa 2017 baza gutsindwa na Perezida Paul Kagame.

NEC yibukije ko runo rutonde ari urw’agateganyo, urundi rwa burundu rukazatangazwa mu minsi iri imbere.

Comments are closed.