Mu cyumweru gitaha umurambo wa Padili Ubald ushobora kuzanwa ugashyingurwe mu Rwanda.

7,841
Image result for Padiri Ubald

Abo mu muryango wa Padiri Ubald Rugirangoga, uherutse kwitaba Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko umurambo we uteganyijwe kuzanwa mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi ari nabwo uzahita ushyingurwa.

Padiri Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za COVID-19. Ku wa 27 Mutarama 2021, Abakristu n’inshuti z’u Rwanda ziba muri Amerika zamusomeye misa yo kumusezeraho yabereye muri Katederali ya Mutagatifu Mariya Madalena, muri Leta ya Utah.

Hari amakuru “Igihe.com” dukesha iyi nkuru yamenye y’uko umurambo wa Padiri Ubald uteganyijwe kuvanwa muri Amerika ku wa 24 Gashyantare, ukagezwa mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare ari nabwo hazahita hategurwa imihango yo kumusomera misa no kumushyingura.

Umuvandimwe wa Padiri Ubald, yabwiye IGIHE ko impamvu habayeho gutinda kuzana umurambo wa nyakwigendera ari ikibazo cy’indege yari itarabona inzira inyuramo.

Ati “Byatindishijwe n’uko ingendo z’indege ziva muri Amerika ziza muri Afurika zagombaga kunyura mu Burayi kandi ibyo bihugu ibyinshi biri muri guma mu rugo, urumva rero ubu nibwo turi gushaka indege izava muri Amerika ihita iza muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko mu gihe nta cyaba gihindutse kuko batangiye kuvugana n’izo ndege , umurambo wa Ubald ushobora kuba wageze mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi ndetse ugahita ushyingurwa.

Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

Image result for Padiri Ubald
Leave A Reply

Your email address will not be published.